Nakuriye mu mudugudu muto muri Tanzania, kandi ubuzima bwari bugoye.
Navutse mu muryango w’abana barindwi, ndi uwa kabiri, abitwa Ubuheta.
Ubuzima bwacu bwaranzwe no kwihangana ndetse no kuba intwari.
Ababyeyi banjye bari barahungiye hanze, kandi twahuye n’ibibazo abantu benshi batekereza ko bidashobora kwihanganirwa.
Ariko n’ubwo inzira yari itoroshye, nabonye imbarag, atari gusa muri jyewe ahubwo mu bucuti bwiza nagiye nubaka mu rugendo rw’ubuzima.
Mu rugendo rwanjye, nabonye ko ubutwari atari uguhangana n’ibibazo gusa. Ni ukugira ishyaka n’umurava ndetse no kwihangana nubwo inzira iba ikomeye, ukabaho ufite abantu bagutera imbaraga kandi bagufasha kubona ko ugomba gukomeza guharanira kuba uwo ushoboye.
Hari igihe ubuzima butuzanira inshuti zidufasha mu buryo bukomeye, inshuti zidushyigikira, zikaturinda kandi zikadufasha kuba abantu twifuza kuba bo.
Mu bihe bigoye, inshuti ni urumuri rukomeza kutwumvisha ko tugomba gukomeza urugendo. Ariko si buri nshuti ishobora kugufasha muri buri rugendo.
Inshuti nyazo ni izakubaka, zikagushyigikira mu buryo buzira uburyarya.
Ni inshuti zikumvisha ko wifitemo ubushobozi bwo gutsinda ibikugoye, zikwibutsa impano zawe, ndetse zikagufasha kwizera ko ushobora gutsinda ibibazo, ni gihe wowe ubwawe waba udafite ayo mahirwe.
Inshuti zanjye zari kumwe nanjye mu bihe bitari byoroshye. Zanshyigikiraga mu nzozi zanjye, zampaye icyizere cyo kwizera muri jye ndetse no kwizera ubushobozi bwanjye.
Zanteraga ishyaka ryo gukomeza, gukomeza guharanira ibiruta ibyo mfite, kandi cyane cyane kudatezuka ku ntego zanjye.
Kuba Inshuti Ishyigikira Abandi
Ubufatanye nyabwo buba bwubakiye ku kwizerana.
Nk’uko inshuti zanjye zanjye zari zimpagazeho, nanjye nashyize umutima ku kuba inshuti nziza y’abandi. Nifuje kuba umuntu utanga ubufasha, ishyaka n’ubutwari ku bandi, kugira ngo nabo bagere ku bushobozi bwabo.
Ubufatanye nk’ubu ni bwo butuma habaho ubucuti buhamye kandi burambye.
Hari igihe kuba uri kumwe n’inshuti bigusaba kuyitega amatwi, kuyishyigikira mu bihe irimo by’ingorane, cyangwa ukayiba hafi igihe igukeneye cyane.
Bivuga kuba inyangamugayo, kwihangana, no kuba umuntu ushobora kwizerwa. Mu mwanya w’ibyo byose, nabonye inshuti zankuyeho umutwaro no kumvisha ko inzozi zanjye zishobora kugerwaho.
Iyo ndebye inyuma ku rugendo rwanjye, nsanga ubutwari atari ukwitwararika ku minsi igoye gusa, ahubwo ni ukugira inshuti zigutera ishyaka ryo gukomeza guharanira imigisha.
Ubutwari inshuti zanjye zanyeretse, nubwo na zo zahuye n’ibibazo, byanyigishije imbaraga zituruka ku kwihangana.
Kuba barikumwe nanjye no kungaragariza urukundo byatumye ngera ku byo nahoranaga inzozi zo kugeraho.
Uyu munsi, ndashimira cyane ubucuti bwanyubatse, ubutwari bwampaye imbaraga n’ishyaka rintwaza buri munsi.
Ibi byose byanyeretse ko nubwo aho uva hashobora kuba hatoroshye cyangwa ibyo uhura nabyo bitoroshye, iyo wifitiye abantu bagusunika kandi bagutera ishyaka bituma ugira amahirwe yo kugera kure.
Ubufatanye bw’inshuti nyabwo ni kimwe mu bintu by’agaciro kurusha ibindi mu buzima.
Mu guhitamo inshuti zitujyana aheza, tugira imbaraga zo guhangana n’ibibazo bikomeye mu buzima, kandi mu kuba inshuti z’abadushyigikira, dutanga amahirwe yo kubaho mu isi yuzuyemo ubutwari, ishyaka n’ubushobozi bwo gutsinda.