Murindangabo Renatus ukuriye umuryango mugari w’abanyarwanda batuye mu gihugu cya Australia muri Leta ya Queensland yishimiye igihembo yahawe n’uwo mu ryango ayoboye ubwo bari mu birori by’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bari bari kwishimira intsinzi ya nyakubahwa Perezida wa repuburika Paul Kagame.
Ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru wa Hobe Australia ukorera mu Rwanda yagarutse kuri byinshi bijyanye n’ukuntu yakiriye icyo gikombe.
Yagize ati:” Igikombe bampaye nacyakiriye neza byangaragarije ko ibyo nkora bidapfa ubusa kandi bantekereza kuko mbaye ntafite uyu muryango ntago nari kubasha kubona iki gikombe.
“Narishimye cyane kandi nabo ubwabo nabashimiye kandi ndacyanabashimira ikindi nanabijeje ko igihe cyose bazajya bankenera nzajya mba mpari naba ndi umuyobozi cyangwa naba ntakiri umuyobozi ntabwo nzabatererana”
Renatus yakomeje avuga ko abantu bose bari muri komite nyobozi ndetse na njyanama yewe n’abamfashije bose bagiye babona imidari y’ishimwe nk’uko byari byateganyijwe na komite nyobozi ubwo bizihizaga intsinzi ya nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu gihugu cya Australia mu ntara ya Queensland.
Asoza yagize ati:” Ntago navuga byinshi kuko nakozwe ku mutima n’icyo gikorwa bankoreye byangaragarije ko ntakwiye gucika intege ahubwo nkwiye kongeramo imbaraga”.
Akomeza avuga ko igikombe bamuhaye ndetse n’umudari yabyakiranye umutima umenetse kuko we yumvaga ko bidakwiye gusa arabizeza ko azakomeza gukorana nabo igihe cyose azaba agifite imbaraga ikindi kandi yifuza ko mu gihe azaba asoza yazaba afite Abanyarwanda benshi muri icyo gihugu cya Australia.
Amafoto yaranze y’igihembo cyahaguwe RenatusÂ