Sunday, June 30, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Kenyatta arashinja abayobora Kenya kwirengangiza impamvu y’Abigaragambya

Spread the love

ku munsi wo ku wa kabiri tariki ya 25 Kamena 2024 ,mu gihugu cya Kenya habaye imyigaragambyo yari yiganjemo ibihumbi by’urubyiruko bisaba ko itegeko ryahinduka ndetse hagabanwa n’umusoro bemeza ko uri heju kandi ko ubuzima muri icyo gihugu bukomeje guhenda uko umunsi ugenda ushira.

Iyi myigaragambyo yasize abantu bagera kuri 5 bahasize ubuzima abandi amagana barakomereka bikomeye, ikinyamakuru Citizen gikorera muri Kenya kivuga ko iyi myigaragambyo idateze guhinduka cyangwa ngo icogore mu gihe abategetsi ndetse n’inteko inshinga amategeko muri Kenya bidahinduye umushinga w’itegeko ryatowe ryerekeye imisoro.
Uhuru Kenyata wari perezida wa Kenya avuga ko ababajwe cyane niyi myigaragambyo iri kuba muri iki gihugu ndetse akanibutsa abategetsi muri iki gihugu ko bashyirwaho n’abaturage kugira ngo bakorere abaturage.
Mu itangazo ibiro bye byasohoye kuri uyu wa 26 Kamena 2024 , Kenyatta yagize ati” ni uburenganzira bwa buri munya-Kenya kwigaragambya, ndashaka kwibutsa abategetsi bose ko batowe n’abaturage. kumva abaturage si amahitamo ni inshingano bahawe n’itegeko nshinga. Abategetsi bagomba kumenya ko ubushobozi n’ububasha babihabwa n’abaturage”.
Akomeza avuga ko urugomo kuruhande urwo arirwo rwose atari igisubizo cyakemura ibi bibazo.
Ati” ndasaba ubutegetsi kuvugana n’abaturage aho kubwira abaturage”.

Perezida William Ruto uri ku butegetsi muri Kenya yavuze ko bazakora ibishoka byose kugira ngo ibyabaye ku munsi w’ejo kuwa kabiri ntibizasubire ukundi.

Ati”Tuzakora kuburyo ibintu nkibi bitazongera ukundi…ikiguzi icyo aricyo cyose byasaba”.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles