Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko tariki ya 15 n’iya 16 Nyakanga 2024, ari iminsi y’ibiruhuko mu korohereza Abanyarwanda kwitabira ibikorwa by’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kwitabira amatoya ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, Minisitiri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ikiruhuko ku matariki abiri azatorwaho imbere mu gihugu.
Ni itangazo ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, rimenyesha abakozi n’abakoresha bo mu nzego za Leta n’izabikorera ko kuwa Mbere ya 15 Nyakanga ndetse no ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga ari iminsi y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Iri tangazo riragira riti: “Iyo minsi yombi izaba ari iminsi y’ikiruhuko rusange mu rwego rwo guha abanyarwanda umwanya wo kuzuza inshingano zabo mboneragihugu.”
Ibi bitangajwe mu gihe Abakandida-Perezida n’Abakandida-Depite bamaze iminsi bazenguruka hirya no hino mu gihugu bageza ku banyarwanda imigabo n’imigambi bijyanye n’ibyo bifuza kubagezaho mu gihe baba batorewe kuyobora manda iri imbere.
NEC igaragaza ko site z’amatora ari 2591 zirimo 2433 hano imbere mu gihugu n’izindi 158 zizifashihwa n’abanyarwanda bari mu mahanga.
Tariki 14 Nyakanga 2024, hazatora Abanyarwanda baba mu mahanga binyuze kuri za Ambasade z’ibihugu baherereyemo, tariki 15 Nyakanga, habe amatora ku Banyarwanda bari imbere mu Gihugu mu gihe tariki 16 Nyakanga 2024, hazatorwa Abadepite bahagarariye ibyiciro byihariye.
Ibyiciro byihariye birimo Abadepite babiri b’urubyiruko, Umudepite umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga ndetse n’Abadepite 24 bahagarariye imyanya 30% yahariwe Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.
Imibare ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, igaragaza ko abantu bazatora ari 9.071.157 barimo ab’igitsina gabo barenga miliyoni 4, 2 mu gihe abagore barenga 53% by’abazatora bose; bivuze ko ari 4.845.417.
Iyi mibare ya NEC yatangajwe ku mugoroba wo ku wa 29 Kamena 2024 igaragaza ko muri abo bantu bazatora harimo urubyiruko rungana na 3.767.187 rugize 42% by’abazitabira amatora.
Mu bazatora kandi harimo abarenga miliyoni 2 bagiye gutora bwa mbere. Ni ukuvuga ko mu matora aheruka kuba mu 2018, bari bafite imyaka 12 y’amavuko kuzamura.