Thursday, November 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Impinduka mu buyobozi bwa RBA

Spread the love

Uyu munsi tariki ya 5 Ugushyingo 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) rwashyize abayobozi bashya mu myanya itandukanye hagamijwe guteza imbere serivisi z’ubunyamwuga no guha agaciro ibyifuzo by’abaturage bakeneye amakuru yizewe kandi agezweho.

Uwayo Divin yagizwe umuyobozi wa Radio za RBA, aho azayobora ibikorwa by’amajwi bigamije gutanga amakuru akenewe no gukangurira Abanyarwanda ibijyanye n’iterambere ryabo.

Nyinawumuntu Ines Ghislaine yagizwe umuyobozi wungirije wa Radio za RBA, aho azakorana na Uwayo mu gutanga serivisi zinoze kandi zihuse.

Munyarukumbuzi Emmanuel yagizwe umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda, ashinzwe gukurikirana ibikorwa byose bijyanye na Televiziyo y’u Rwanda.

Ufitinema Rémy Maurice yagizwe umuyobozi wungirije wa Televiziyo y’u Rwanda, aho azafasha Munyarukumbuzi mu gucunga ibikorwa bya Televiziyo.

Rutikanga Paul yagizwe umuyobozi ushinzwe imikoranire n’abafatanyabikorwa, aho azita ku gukomeza no gushimangira umubano hagati ya RBA n’abandi bafatanyabikorwa bayo.

Uwera Clarisse yagizwe umuyobozi ushinzwe abakozi, aho azita ku mibereho myiza y’abakozi ba RBA, yita ku nyungu zabo ndetse no kuzamura ubushobozi bw’itangazamakuru mu Rwanda.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles