Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Rwanda rwiteguye gutsinda Mpox nk’uko rwatsinze ibindi byorezo

Spread the love

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gutsinda icyorezo cya Mpox nk’uko rwatsinze ibindi byorezo byose.

Muri iyo Minsi, abaturage bongeye gusabwa kwitwararika nyuma y’uko indwara y’Ubushita bw’lnkende yatangiye gukangaranya Isi ikaba yarageze no mu Rwanda.

Umuntu wa mbere urwaye ubushita bw’Inkende mu Rwanda yabonetse ku wa 27 Nyakanga 2024, kuva ubwo bane bayisanganywe, babiri baravurwa barakira mu gihe abandi bakiri kwitabwaho.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mpox ari impine y’ijambo ‘monkey’, inkende, ikaba ariyo mpamvu icyo cyorezo cyitwa Ubushita bw’inkende, ikaba yaragaragaye bwa mbere mu 1958, nyuma iva mu nkende igera mu bantu.

Dr Sabin yasobanuye ko abantu bagaragayeho indwara ya Mpox mu Rwanda ari abaturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ko ariko u Rwanda ruhanganye nacyo hirindwa abakongera kukigaragaraho.

Ati ” Ubu rero duhanganye nacyo, twirinda ko hagira abakomeza kukigaragaraho cyane cyane ku mipaka aho abantu binjirira, ariko niyo haba hari uwinjiye adafite n’ibyo bimenyetso akaba yarageze mu Rwanda akagaragaraho Mpox tukaba twamuvura n’abo yahuye nabo bose bagakurikiranwa.

Indwara ya Mpox yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso ku muntu wayandiyw bitwara iminsi itatu n’iminsi 14 kugira ngo ibimenyetso bigaragare.

Ibi bimenyetso ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi, gusa byagaragara umuntu akavurwa nyuma y’ibyumweru bitatu yavurwa agakira adatinze kwa muganga.

Minisitiri Nsanzimana yatangaje ko u Rwanda ruri gukora byinshi haba gukorana n’inzego zose zirimo abajyanama b’ubuzima bagenda urugo ku rundi harebwa n’iba hari uwaba afite ibimenyetso ngo ajyanwe kwa muganga.

Ati” Turi gukorana n’inzego zose mu gihugu ndetse n’abaturanyi mu bihugu n’imiryango Mpuzamahanga ishinzwe ubuzima kugira ngo icyi cyorezo tugihagarike”.

Yongeraho ati ” Twizeye ko Mpox mu minsi ya vuba izaba yahagaritswe nta muntu n’umwe uri kuyigaragaraho hano mu Rwanda, ubushobozi burahari inzego zose zibirimo. Icyo dusaba ni uko buri wese ashyiraho uruhare rwe ugaragayeho ibimenyetso akihutira kujya kwivuza ngo asuzumwe n’Abo bahuye akabamenyesha.”

Dr Sabin yasobanuye ko ku kigero cya 80% by’abantu bibabisiwe ari abantu bakora imibonano mpuzabitsina kenshi barimo indaya, abakiriya bazo, urubyiruko cyangwa abandi bakora iyo mibonano, abasaba kwirinda imibonano mpuzabitsina kabone niyo yaba ikingiye ndetse ko isuku ikwiriye kwitabwaho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles