Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Volleyball: U Rwanda rwisasiye Gambia mu Gikombe cy’Afurika

Spread the love

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball yatsinze ikipe ya Gambia Amaseti 3-1 mu mukino wa kabiri mu itsinda D mu Gikombe cy’Afurika cy’ibuhugu muri uwo mukino.

Kuva ku tariki 03 Nzeri 2023, i Cairo mu Misiri hari kubera irushanwa ry’Igikombe cy’Afurika mu mukino wa Volleyball kiri kuba ku nshuro ya 24.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byitabiriye ndetse Kiri mu itsinda D aho kiri kumwe na Morocco, Senegal na Gambia. Umukino wa mbere u Rwanda rwari rwakinnye na Morocco rutsindwa Amaseti 3-0.

Uyu munsi u Rwanda rwagarutse my kibuga rukina umukino wa Kabiri wo mu itsinda D, u Rwanda rwaje gutsinda Gambia Amaseti 3-1. Seti ya mbere yarangiye ari 11-25, seti ya kabiri 11-25, seti ya kabiri 25-20, seti ya gatatu iba 24-26. Umukino wa 3 mu itsinda u Rwanda ruzakina na Senegal.

Itsinda ry’abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles