Uwayezu François Régis wari Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Simba Sports Club yo muri Tanzania yamaze kuva muri izo nshingano
Tariki ya 26 Nyakanga 2024, nibwo ikipe ya Simba SC yari yatangaje ko yahaye Uwayezu inshingano zo kuyibera Umuyobozi Mukuru, nyuma y’uko uyu yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije mu ikipe ya APR FC.
Izi nshingano yazitangiye ku ya 1 Kanama 2024.
Itangazo ryasohowe na Simba SC, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, rivuga ko ‘basheshe amasezerano na Uwayezu ku mpamvu zirenze ubugenzuzi bwabo’.
Uyu mwanya Uwayezu yahise awusimburwaho na Zubeda Hassan nk’umuyobozi w’agateganyo.
Uwayezu François Régis yabaye Umunyabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, mu gihe cy’imyaka itatu.
Uwayezu kandi yigeze kuba ari muri Komisiyo ya Siporo muri Komite Olempike ndetse akaba na yarabaye na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda.
Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.