Tuesday, July 2, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Usibye kuba yaritabiriwe n’abarenga 6000! ni iki kindi wamenya ku nama y’abagore iri kubera mu Rwanda

Spread the love

Abashinzwe gutegura inama mpuzamahanga, yiga ku bibazo by’abagore ku isi hose( Women deliver conference) bemeje ko inama y’uyu mwaka ko izabera mu gihugu cy’uRwanda.

Umuyobozi uhagarariye iyi nama, Dr Maliha Khan ndetse n’abo bafatanyije, bahisemo igihugu cy’uRwanda bagendeye ku gaciro giha abari n’abategarugori.

Iyi nama yatangiye ku ya 17 Nyakanga 2023. Kuva yatangira ni ku nshuro ya mbere ibereye mu gihugu cyo muri Afurika. bikaba biteganijwe ko izatangira ku itariki ya 20 Nyakanga 2023.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu inama ya Women deliver ni uguha umwanya abagore, Gukomera kw’abagore no gushaka ibisubizo ( Spaces, Solidarity, Solution).

Iyi nama biteganijwe ko izitabirwa n’abasaga 6,000 bazaba bayikurikirana imbona nk’ubone mu gihe abagera ku 200,000 baza yikurikirana binyuze ku ikorana buhanga.

Inama ya Women deliver ijya gutangira yari igamije gushira imbaraga mu buringanire hagati y’umugore n’umugabo, ubuzima bwiza ndetse n’uburenganzira bw’abagore n’abakobwa ku isi hose.

Inama ya Women deliver yatangijwe n’uwitwa Jill Sheffield mu mwaka 2000. ikaba yaratangiye ihurije hamwe abafata ibyemezo mu nzego z’itandukanye, abikorera, abanyamategeko batandukanye, abo mu nzego z’ubuzima ndetse n’abandi…

Mu nshuro zashize, iyi nama yagiye ibera ahantu hatandukanye harimo i Londres, Washington DC, Kuala Lumpur, Vancouver no muri Denmark.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles