Thursday, July 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

USA: 4 Bapfuye abandi barakomeraka mu gitero umuntu witwaje intwaro yagabye kuri Banki

Spread the love

Mu masaha ya mug kuri uyu wa Mbere ,mu mujyi wa Louisville uherereye muri Leta ya Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umugabo yinjiye muri Banki mu cyumba cyakira inama arekurira urufaya rw’amasasu mu bari bahari 4 bahita bitaba Imana  abandi 6 barakomereka.

Polisi yo mu mujyi wa Louisville yatangaje ko uku kurasana kwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ahagana saa Mbiri. Aho umugabo w’imyaka 23 yinjiye muri Banki yitwa Old National Bank bivugwa ko yahoze akoramo , ubundi akarekurika urufaya abari bari aho. Nyuma abashinzwe unutekano bakamurasa nawe akitaba imana nyuma yo kwica abo bantu akakomeretsa n’abandi 9 barimo abapolisi 2 n’abasiviri 7.

Polisi yatangaje ko abapfuye ari Joshua Barrick w’imyaka 40, Thomas Elliott w’imyaka 63 , Juliana Farmer w’imyaka 45 na James Tutt w’imyaka 64.

Umuryango Gun Violence Archive [GVA] watangaje ko ubu bwicanyi ari ubwa 146 kuva uyu mwaka wa 2023 watangira aho abantu byibuze barenga 4 bicwa muri buri rugomo rukoresheje imbunda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hose. 

Ikinyamakuru ABC News kivuga ko Perezida Joe Biden yamaganye ibi bikorwa by’urugomo bikoresheje imbunda yongera gushimangira ko umuti w’iki kibazo ari guca imbunda cyane cyane intoya zikoreshwa mu kwirinda batazira [Assault Weapons] kuko arizo rubanda babona byoroshye. 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles