Tuesday, July 2, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umuti w’ibibazo bya taransiporo y’u Rwanda mu mboni z’Umwanditsi

Spread the love

Bamwe mu bagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange bakomeje kwinubira ibibazo biri mu kubona imodoka zibageza aho bagiye ku gihe, nyamara inzego zakabaye zifitiye iki kibazo igisubizo zikomeje kukirenza ingohe.

Ni kenshi hagiye hagaragazwa imbogamizi mu gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda by’umwihariko mu bice bigize umujyi wa Kigali. Bamwe mu bagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange muri uyu mujyi ntibasibye kugaruka ku mbogamizi bahura nazo mu masaha ya mu gitondo ndetse na nimugoroba bajya cyangwa bava ku kazi. 

Uretse mu mujyi wa Kigali, mu duce dutandukanye tw’intara z’igihugu naho hagaragara ubuke bw’imodoka ndetse n’izibonetse ikiguzi cy’urugendo kikaba gihanitse ntihubahirizwe ikiguzi cyashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA. 

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’iki kibazo bavuga ko gishingiye ku kuba isoko ryo gutwara abantu n’ibintu rihabwa sosiyete zimwe, hakaba igihe ziba zidafite imodoka zihagije cyangwa se ugasanga zikoze uko zibyumva kuko zahawe isoko zidateze kwamburwa.

Ibi bivugwa hashingiwe ku kuba mu bihe izi sosiyete zifite iri soko ryo gutwara abagenzi zarakoraga neza ubwo zari zitarahabwa iri soko; nta bibazo byari byakavutse muri transporo y’u Rwanda. Ikindi kandi, hari imodoko zakuwe mu muhanda nyamara zaranafashaga aberekeje mu bice by’ibyaro by’umujyi wa Kigali kuko ubu byamaze guturwa cyane. Havutse kandi ikindi kibazo cy’ubuke bw’imodoka ndetse n’izipfuye ntizikoreshwe ngo zisubire mu kazi.

Imibare iherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo yerekanaga ko mu myaka itanu ishize imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zimaze kugabanuka ku gipimo kirenga 32%, aho zavuye ku modoka 475 mu 2018 zigera kuri 327 mu ntangiriro za 2023.

Ese ibi bibazo byose byakemuka bite?

Dore umuti ushoboka kuri iki kibazo ariko bitabujije ko nawe uri busome iyi nkuru watanga indi nama.

1. Sosiyete zitwara abagenzi nizihabwe uduce zikoreramo hashingiwe ku bushobozi zifite bwo gutwara abantu. Ikindi isoko rihawe sosiyete irenze imwe mu gace runaka byakuraho ikitwa “monopoly” mu ndimi z’amahanga [Gukora ntawe muhatana]. Ibi byazatuma imodoka ziboneka ku bwinshi kandi na sosiyete zitwara abantu zashyiramo imbaraga kuko zaba zihatana.

2. Ikigo cy’imisoro n’amahoro, RRA kiramutse gisoneye imisoro abatwara abantu n’ibintu kikanasonera imodoka zinjizwa mu gihugu muri gahunda yo gutwara abantu n’ibintu, uyu nawo waba umuti urambye w’iki kibazo.

3. Nk’uko leta igira ibigo by’amashuri byayo yanashora mu modoka ikagira imodoka zayo ikazikurikirana ikaziha abikorera ariko bafitanye amasezerano y’akazi na Leta ku buryo uzikoresheje nabi ahanwa n’itegeko ry’umurimo cyangwa se nk’uwavukije abaturage uburenganzira.

4. Abashyiraho ibiciro by’ingendo na bo bagomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo hakarebwa niba inyungu z’umuturage zitabangamirwa mu bihe bitandukanye.

5. Hakwiye gushyirwaho ibiciro by’ibikomoka kuri Petrole byihariye ku modoka zitwara abagenzi.

6. Polisi y’u Rwanda ikwiye kureba uburyo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zakoroherezwa mu gihe cy’umuvundo w’imodoka nyinshi cyane cyane abantu bajya cyangwa bava mu kazi mu rwego rwo kubafasha kugerera ku kazi ku gihe. Ibi byatuma n’abafite imodoka zabo bazireka bakayoboka imodoka rusange, maze bikagabana umubyigano w’imodoka.

Kugeza ubu kandi, guverinoma yafashe umwanzuro wo kwambura inshingano z’ubwikorezi bw’abantu ikigo cya RURA ibuha umujyi wa Kigali, ni ibintu bititezweho ko hari icyo bizahindura.

Ikibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange gikomeje gufata intera ndende hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles