Tuesday, November 26, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umusifuzi Salima Mukansanga yageneye ubutumwa urubyiruko muri icyi gihe cyo kwibuka

Spread the love

Salima Mukansanga, umusifuzikazi mpuzamahanga mu mupira w’amaguru , yageneye ubutumwa urubyiruko muri icyi gihe hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda n’Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abantu batandukanye bagiye bagenera ubutumwa abanyarwanda bugamije kubakomeza muri ibi bihe bitoroshye.

Ubutumwa Salima Mukansanga yageneye urubyiruko

Niho umusifuzikazi Salima Mukansanga yageneye ubutumwa urubyiruko, abasaba kubaka u Rwanda ruzira Jenoside.

Salima Mukansanga kuri Twitter yagize ati:”

Mu gihe Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu byukuri ni igihe gikwiye cyo gutekereza ku bwimbitse bw’inzangano zasenye kandi zizana icyi gihugu mu mwijima. Ni inshingano zacu nk’urubyiruko rw’u Rwanda kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside”.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles