Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Queensland uzizihiza isabukuru y’imyaka ibiri y’ubukangurambaga bw’imikino ya buri kwezi, gahunda yihariye igamije guteza imbere ubumwe, ubuzima bwiza, no gushyigikirana hagati y’Abanyarwanda n’inshuti zabo. Iyi gahunda ni umusingi ukomeye mu kubaka umuryango wunze ubumwe, wita ku mibereho myiza y’abawugize, kandi uharanira iterambere rusange
Uretse kuba umwanya w’imikino, aya mahuriro ni urubuga rwo kuganira ku bibazo byugarije sosiyete, nko guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ihohoterwa ryo mu ngo, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, n’uburyo bwo kubirwanya. Ibiganiro bihuza abantu, bigafasha gusangira ubumenyi no gushyira hamwe mu gukemura ibibazo.
Iyi gahunda yagezweho ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa b’ingenzi, barimo Queensland Mental Health Task Force, Hobe Australia, na 4EB FM. Ubufatanye bwabo bwafashije mu kongera ubushobozi no gukemura ibibazo by’imibereho, by’umwihariko ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Imikino ni umusingi w’ubumwe muri iyi gahunda, ifasha mu buzima bwiza bw’umubiri no mu mitekerereze. Uyu munsi mukuru, wateguwe ku musozo wa 2024, ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kwiyemeza kurushaho guteza imbere umuryango wunze ubumwe, ushishikajwe n’imibereho myizayawo.
Amafoto y’ibyaranze uyu muhango bahuriye mu mikino itandukanye
Nyuma yo gukina bafashe n’umwanya wo gusangirira hamwe
Iki ni igikorwa cyitabiriwe na Ambassderi w’u Rwanda muri Singapore na Australia