Thursday, November 28, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umunyarwanda Ntoyinkima yahembewe kurengera ibidukikije

Spread the love

Umunyarwanda Claver Ntoyinkima usanzwe ayobora ba mukerarugarugendo muri Pariki ya Nyungwe, yahawe igihembo mpuzamahanga gitangwa n’Ubwami bw’u Bwongereza, kubera kurengera ibidukikije.

Ni igihembo yashyikirijwe n’Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, William wari uhagarariye Umwami Charles III, mu birori byabereye i Londres, ku wa Gatatu, tariki 27 Ugushyingo 2024.


Ntoyinkima umaze imyaka 24 akora muri Parike ya Nyungwe, igihembo yahawe cyitwa Tusk Wildlife Ranger Award.

Mu gitondo abyuka yerekeza muri iri shyamba kujya gufata amajwi y’inyoni, maze ayo majwi akazayifashisha ayobora ba mukerarugendo bayisura.

Iyo afata amajwi y’izo nyoni akoresha akuma gato kameze nka antene y’igisahani, gafite utwuma dukurura amajwi ari kure, akayicomeka kuri telefoni ye.

Ibi akora kandi abyigisha n’abana bakiri bato. Abatangiranye na we mu 2009 ubu ni bo basigaye bayobora ba mukerarugendo kandi birabatunze.

Buri wa Gatanu mu masaha y’umugoroba Ntoyinkima yerekeza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gisakura, ahari abanyeshuri bari mu itsinda ryo kurengera ibidukikije, bahahurira n’abandi barangije kwiga bakora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo kugira ngo bereke abakiri bato ubwoko bw’inyoni ziba muri Nyungwe, amazina yazo ndetse n’uburyo zivuga.

Ntoyinkima mu kiganiro aheruka guha ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko yatunguwe no guhamagarwa akabwirwa ko yatsindiye kiriya gihembo yahawe.

Yagize ati “Barampamagaye banshimira ko natsinze, ndatungurwa ku buryo byamfashe nk’isaha kugira ngo niyumvishe ko ari njye watsinze. Numvaga basa n’abibeshye.”

Igihembo Ntoyinkima yahawe n’umwami w’u Bwongereza, ni icya kabiri yakiriye mu buzima bwe, kuko muri 2007 yahawe ikindi cy’umukozi mwiza wahize abandi mu gutembereza ba mukerarugendo mu gihugu.

Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, William, kiganira na Ntoyinkima mu birori byabereye i Londres.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles