Thursday, November 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umujyi wa Kigali watumiye abantu mu irahira rya Perezida Kagame

Spread the love

Umujyi wa Kigali watumiye abantu mu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame, wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabaye muri Nyakanga 2024.

Tariki ya 22 Nyakanga, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora, agaragaza ko Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi yatsindiye kuyobora u Rwanda agize amajwi 99.18%

Aya matora yabaye tariki 14 ku Banyarwanda baba mu mahanga na tariki 15 Nyakanga 2024 ku batuye imbere mu gihugu.

Imibare kandi yagaragaje ko Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda yagize 0.50% mu gihe Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 0.32%.

Umujyi wa Kigali unyuze ku mbuga nkoranyambaga watumiye abantu ugira uti ” Banyakigali, bya birori twari dutegereje byageze!

Turatumiwe twese mu muhango wo Kurahira kwa Perezida wacu, Nyakubahwa Paul Kagame.

Abajene, turahari se cyangwa turahari? Ntituzabure cyangwa ngo dukererwe!”

Perezida Kagame azarahirira kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere mu muhango uzaba ku Cyumweru, tariki 11 Kanama 2024, muri Stade Amahoro.

Imiryango ya Stade izaba ifunguye kuva saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa Tatu za mu gitondo.

Ni umuhango uzitabirwa n’abandi bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Perezida wa Madascar Andry Rajoelina na Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan batangaje ko bazitabira.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Kainerugaba Muhoozi akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni na we yemeje ko azitabira ibyo birori.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles