Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umugabo yahaye umugore we ikigeragezo kiruta icyo satani yahaye yesu

Spread the love

Umugabo yahaye ikigeragezo gikomeye umugore we, ashaka kureba niba ibyo akeka ko amuca inyuma byaba aribyo, birangira umugore afashwe.

Uyu mugabo wari umaze iminsi akeka keka umugore we, yahaye amafaranga umwe munshuti ze ngo bagerageze umugore we barebe ko atamuca inyuma, maze birangira uyu mugore kimuhamye.

Uyu mugore avuga uko byatangiye yagize ati” Byatangiye hari umugabo unyohereza ubutumwa butandukanye (Message) kuri Telefone. Uyu mugabo yari mwiza cyane kandi afite n’amafaranga menshi, yagiye akomeza kunyandikira message ziryoshye kandi akampa n’impano zitandukanye.

“Ntago twari twarigeze duhura mbere, gusa byararangiye duhuye ndetse ndamwishimira cyane. Uko iminsi yashize twatangiye gupanga uko twasohokana ndetse bigeraho dufata n’icyumba muri hoteli. Ariko icyo gihe dupanga kujya muri hoteli nari nabeshye umugabo wanjye ko ngiye gusura mubyara wanjye.

“Twageze kuri Hoteli, maze twinjira mucyumba, tumanza koga maze dujya kugitanda. Ubwo twatangiraga kugirana ibihe byiza, hari umuntu wahise akomanga urugi cyane, uwo mugabo yahise agira ubwoba ariko ahita ajya gufungura .

“Umugabo wanjye yahise yinjira asanga nambaye ubusa, maze ahita ambwira ati noneho mbonye ko utari umwizerwa. Yakomeje ambwira ko ibi byose yari yabipanze kubera ko yari amaze igihe akeka ko nshobora kumuca inyuma.

“Umugabo twari turikumwe nawe yemeye ko ibi byose byari byarateguwe ngo angerageze. Uwo mugabo yahise yambara aragenda maze we n’umugabo wanjye baragenda. Numvishe ngize ikimwaro cyane maze mpita nerekeza Kwa mama umbyara, ubu abana banjye bari kumwe n’umugabo wanjye kandi mama wanjye ntago nigeze mubwira uko byagendekeye.

None ubu nabuze uko mbigenza mungire inama

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles