Tuesday, July 2, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Rwanda rwiteguye korohereza Abanya Australia gushora imari mu Rwanda

Spread the love

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko yiteguye korohereza abashoramari bo muri Australia kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, cyane cyane mu nzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuvuzi, uburezi, ingufu, ikoranabukanga n’amahoteri n’ubukerarugendo.

Ibi byatangajwe n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), Clare Akamanzi, mu ruzinduko rw’icyumweru yagiriye muri Australia, ari kumwe na ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Jean de Dieu Uwihanganye. 

Uru ruzinduko rwateguwe mu rwego rw’igikorwa cyiswe “Rwanda Investment Tourism Promotion Roadshow”, kigamije kugaragariza abanya Australia amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda no kubakangurira kuhashora imari. 

Muri iki gikorwa, aba bayobozi bombi basuye imijyi ya Brisbane, Sydney, Melbourne, Canberra na Perth, baganira n’abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta muri iki gihugu, n’iz’abikorerera. 

Mu mujyi wa Brisbane, Madamu Akamanzi yahuye n’abanyabigwi n’abahoze ari abakinnyi b’umwuga mu mikino itandukanye, baganira ku guhindura u Rwanda igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo, binyuze mu kwakira inama zikomeye n’amarushanwa y’imikino itandukanye. 

Yagize ati: “Bumwe mu buryo bw’u Rwanda bwo kuzamura iterambere, ni ukwakira inama n’ibindi bikorwa kubera ko iyo abashyitsi bahageze amafaranga bafite barayakoresha, bagahaha ibicuruzwa na za serivisi ziri mu gihugu, maze bikadufasha kuzamura ubukungu bwacu”. 

Akamanzi yagaragaje ko mu rwego rwo kureshya ishoramari na ba mukerarugendo, u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo guha abarusura visa bageze mu gihugu, ndetse by’umwuhariko abo mu bihugu bibarizwa mu miryango ya Commonwealth [Australia ibarizwamo], Francophonie n’abo mu bihugu bya Afurika, bakurirwaho ikiguzi cya visa.  

Mu mujyi wa Perth, delegasiyo y’u Rwanda yahuye n’abayobozi ba sositeye zikora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, basobanurirwa ko mu Rwanda hari ubwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro nka coltan, wolfram, cassiterite, zahabu, lithium na beryl. 

Cyakora, mu kiganiro n’ikinyamakuru Financial Review cyo muri Australia, Akamanzi yavuze ko hari andi mabuye y’agaciro ataramenyekana u Rwanda rufite, yongeraho ko u Rwanda rwifuza kwifashisha ubushobozi n’ubuhanga bwa kompanyi zicukura amabuye zo muri Australia mu bikorwa byo kuvumbura aho aya mabuye aherereye. 

Madamu Akamanzi kandi yavuze ko mu mitungo kamere ikomeye u Rwanda rufite harimo n’abaturage barwo, ari nayo mpamvu igihugu gishyira imbaraga mu kububakira ubushobozi no kubatoza uburere mboneragihugu.

Yagize ati: “Abakozi b’abanyarwanda bagira imyitwarire myiza ihagije, kandi barangwa n’indangagaciro zo guhora batera intambwe mu byo bakora, kunga ubumwe no gukorera hamwe. Uyu ni umwihariko ku bakozi u Rwanda rufite, banarufasha kugera kuri byinshi kabone n’ubwo tudafite indi mitungo kareme cyangwa amasoko manini”. 

Muri uru ruzinduko kandi, delegasiyo y’u Rwanda yahuye, inaganira n’abanyarwanda batuye muri Australia. Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Jean de Dieu Uwihanganye yashimiye diyasipora nyarwanda iba muri Australia ibikorwa ikora birimo no kwigisha abakiri bato Ikinyarwanda. Yabakanguriye kandi kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, cyane cyane binyuze mu gushyigikira gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu zirimo no kugira imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles