Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ry’ubukerarugendo muri Singapore

Spread the love

Ibigo bigera ku munani bikomoka mu Rwanda byitabiriye imurikagurisha riri kubera muri Singapore ryiswe ( Luxury International Travel Market – ILTM) rigamije kewerekana amahirwe ari mu bukerarugendo.

Kuva ku itariki 29 kugeza 22 Kamena, muri Singapore Hari kubera imurikagurisha mu bukerarugendo ryahuje abashoramari baturuka muri Asia n’agace ka Pacific , iri murikagurisha ryiswe ( International Luxury Travel Market _ ILTM).

Umwe mu bamurikabikorwa waturutse mu Rwanda arigusobanurira uwamugannye

U Rwanda na rwo nk’igihugu gikataje mu bukerarugendo cyaritabiriye. Amakuru Hobe Australia dukesha urubuga rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere -RDB, uru rubuga rugaragaza ko Amabasade y’U Rwanda muri Singapore ifatanyije na RDB bitabiriye iri murikagurisha.

Umwe mu bahagarariye ibigo 8 byaturutse mu Rwanda

U Rwanda ruhagarariwe n’ibigo bigera ku munani birimo Akagera Aviation, Radisson Blu Hotel and Kigali Convention Center, Luxury Africa Tours, Pure Africa Tours, Premier Transport and Tour Services, Go Tell Tours and Travels, Uber Luxe Safaris na African Unique Safaris and Tours.

Michaëella Rugwizangonga , ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yavuze ko kuba u Rwanda rwaritabiriye iri murikangurisha ari amahiwe yo kwamamaza ubukerarugendo ndetse no gushaka abashoramari bashya.

Michaëella yongeyeho ko iri murikagurisha ari ahantu heza ho guhura no gukorana n’abandi bashoramari bari mu ruganda rw’ubukerarugendo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles