Sunday, July 7, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sydney: Polisi yataye muri yombi abagabo 6 bashinjwa urugomo n’ubujuru

Spread the love

Polisi ya Sydney muri Leta ya New South Wales muri Australia , yatangaje ko yataye muri yombi abagabo 6 bakekwaho kuba bamwe mu bagize gatsiko k’abantu bateza imvururu, urugomo n’ubujura kiswe ‘Alameddine Group’.

Ku itariki 21 Kamena nibwo mu mujyi rwagati, Sydney, habereye urugomo ku iguriro rinini riherereye Westfield.

Nyuma y’urwo rugomo n’akaduruvayo , Polisi yatangiye gukora iperereza ku bantu baba bihishe inyuma yarwo.

Kuri ubu Superintendent Andrew Koutsoufis, yatangaje ko bamaze guta muri yombi abantu 6 bakekwaho kuba ari bamwe mu bagize itsinda ry’amabanfi rya ”Alameddine”.

Koutsoufis yavuze ko umukwabo bakoreye mu ngo 4 zihereye mu Majyaraguru ya Parramatta, Auburn, Dundas na Majyepfo ya Granville kuwa Gatanu, ariho basanze abagabo bagabo batatu bari mu kigero cy’imyaka 33,30 na 24 ndetse bahafatira imbunda 2 n’amafaranga angana $30,000.

Polisi ivuga ko uko bose ari 6 bazitaba urukiko barengwa ibyaha birimo ubujuru, urugomo, guteza imvururu ndetse no gutunga imbunda binyuranye n’amategeko.

Mu mukwabo Polisi yakoze yahasanze imbunda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles