Mugihe umubano w’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pon Dat na Bruce Melodie wanyuzemo ibihe bitandukanye, birimo ubucuti no kugirana ibiganiro, ariko nyuma biza guhinduka hazamo amakimbirane akomeye, kugeza ubwo shene ya YouTube ya Yago yari yasibwe nyuma iza kugarurwa Ku murongo.
Yago yongeye gusaba imbabazi Ku mugaragaro Azi Saba Bruce mélodie mu butumwa yanyujije kurukuta rwe rwa X agira ati:"Uri umuvandimwe wanjye Kandi najye ndacyari umuvandimwe wawe ,uko ibihe byaba bimeze Jose".ndetse avugako abikoze yiyoroheje mu kinyabupfura.
Mu mwaka wa 2025 ni bwo umubano w’aba bombi watangiye kuzamo agatotsi. Muri Kanama 2025, Yago yatangiye kunenga Bruce Melodie ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byakurikiwe n’ubwumvikane buke hagati yabo.
Bruce Melodie yaje gutangaza ko yamaze kubabarira Yago, nubwo atari yabona umwanya wo guhura na we ngo baganire imbonankubone ku byari byarabaye.
Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri TikTok, yavuze ko atari azi neza ikosa Yago yari yaramukoreye, ariko ko yari yamubabariye mu mutima we.
Icyakora, ibyasaga n'aho byatangiye gukemuka byongeye gufata indi ntera mu 2026, cyane cyane nyuma y'uko Bruce Melodie ashyize hanze indirimbo ye yitwa ‘Irya 4’.
Yago Pon Dat yanenze ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, agaragaza ko hari ibyo atemeranyaho na Bruce Melodie, anavuga ku buryo indirimbo ishobora kumvikana mu buryo bunyuranye n’amahame y’imyemerere.
Bruce Melodie na we ntiyatinze gusubiza Yago, yifashisha amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo, agaragaza ko atishimiye uburyo uyu munyamakuru yari akomeje kumuvugaho.
Ku wa 15 Ukwakira 2026, Yago Pon Dat yatangaje ko shene ye ya YouTube, Yago TV Show, yari imaze guhabwa ibihano bitatu (Copyright Strikes), nyuma y’ibirego byari byatanzwe ku mashusho yariho ibiganiro bitandukanye yakoranye na Bruce Melodie.
Yago yavuze ko ibirego byatanzwe na Bruce Melodie n’ikipe ye, agaragaza ko iki ari cyo gihe ikibazo cyari kigeze ku rwego rukomeye kurusha uko byari byaragenze mbere.
Yavuze ko Bruce Melodie n’ikipe bamaze kurega Yago TV Show nanone, aho noneho bifashishije ibiganiro bitandukanye twakoranye na we mu bihe bitandukanye. Ubu tuvugana, Yago TV Show bayihaye Strike eshatu, hasigaye iminsi umunani ngo isibwe ku rubuga rwa YouTube.
Yago yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusiba ibiganiro byose yakoranye na Bruce Melodie ndetse n'ibindi byose yari yarakoze amuvugaho, ariko icyo gihe agaragaza ko atateganyaga gusaba imbabazi.
Icyakora, Bruce Melodie yaje gusobanura ko atari we ku giti cye watanze ibirego byatumye Yago TV Show ihabwa ibihano, ahubwo ko byanyuze mu ikipe ye n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyaguze uburenganzira bwo gucuruza Album ye yitwa ‘Colorful Generation’.
Bruce Melodie yasobanuye ko ikibazo cyari gifitanye isano n’ikoreshwa ry’indirimbo ziri kuri iyi Album mu mashusho Yago yakoze, amwe muri yo akubiyemo amagambo atishimiye.
Bruce Melodie yakomeje avuga ko atifuzaga ko Yago abura amaramuko kubera iki kibazo, anasobanura ko yari yamugiriye inama yo kwegera abatanze ikirego bakaganira kugira ngo bashake uko cyakemuka.
Yavuze ko Yago yashoboraga kubandikira ubutumwa kuri Email, kandi ko na we yari kumufasha mu gihe abo bireba bari kumugarukaho.
Kurubu umubano wa Yago na BruceMelodie uri munzira nziza ndetse ibiganiro kuri YAGO TV show nabyo birakomeje.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.