Uruganda Volkswagen , ruzwi ku gukora imodoka zigezweho ku masoko atandukanye ku isi, rwashyize hanze imodoka nshya y’amashanyarazi yitwa ID. Aura T6 , yatangiye kwakira abazitumiza mbere mu Bushinwa. Iyi SUV ifite imyanya itanu yatangijwe ku giciro gitangirira hafi kuri $20,225 , ni ukuvuga hafi miliyoni 29 Frw. Igiciro cyayo cyatumye benshi bibaza niba imodoka z’amashanyarazi zishobora gutangira kuboneka ku biciro biri hasi kandi zigakomeza gutanga ikoranabuhanga rigezweho. ID. Aura T6 si imodoka ntoya yagenewe ingendo zo mu mujyi gusa. Ni SUV yo hagati ifite bateri ebyiri, aho verisiyo y’i

Uruganda Volkswagen, ruzwi ku gukora imodoka zigezweho ku masoko atandukanye ku isi, rwashyize hanze imodoka nshya y’amashanyarazi yitwa ID. Aura T6, yatangiye kwakira abazitumiza mbere mu Bushinwa. Iyi SUV ifite imyanya itanu yatangijwe ku giciro gitangirira hafi kuri $20,225, ni ukuvuga hafi miliyoni 29 Frw. Igiciro cyayo cyatumye benshi bibaza niba imodoka z’amashanyarazi zishobora gutangira kuboneka ku biciro biri hasi kandi zigakomeza gutanga ikoranabuhanga rigezweho. ID. Aura T6 si imodoka ntoya yagenewe ingendo zo mu mujyi gusa. Ni SUV yo hagati ifite bateri ebyiri, aho verisiyo y’ibanze ikoresha bateri ya 59.9 kWh, mu gihe izindi zifite 77.5 kWh. Moteli yayo y’amashanyarazi ikora imbaraga za 228 horsepower, kandi Volkswagen ivuga ko imwe muri verisiyo zayo ishobora kuva kuri 0 ikagera kuri 100 km/h mu masegonda 7.2. Ku bijyanye n’intera, ishobora kugera kuri 660 km hakurikijwe uburyo bwo gupima CLTC bukoreshwa mu Bushinwa. Imbere muri iyi modoka harimo ikoranabuhanga ryinshi, harimo écran nini ya 15.6-inch, écran ya 10.25-inch y’umushoferi ndetse na 25.8-inch augmented-reality head-up display. Ifite kandi Apple CarPlay, HiCar na Carlink. Ku bwoko bwo hejuru, Volkswagen yashyizemo LiDAR n’uburyo bwunganira umushoferi. Iyo imyanya y’inyuma ikubwe, umwanya wo gutwaramo ibintu ushobora kugera kuri litiro 1,796, bigatuma iyi SUV idakorwa gusa ku bw’ikoranabuhanga ahubwo inagira umwanya uhagije wo gutwaramo imizigo. Nubwo ID. Aura T6 itangirira ku giciro kiri munsi ya $21,000, Volkswagen ntiratangaza ko izayigeza ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu, iyi modoka igenewe cyane cyane isoko ry’u Bushinwa, aho irushanwa ry’imodoka z’amashanyarazi rikomeje gutuma ibiciro bigabanuka. Ku masoko nka Amerika, imodoka z’amashanyarazi zihendutse ziracyari hafi cyangwa hejuru ya $30,000. ID. Aura T6 rero itanga ishusho y’uko isoko ry’imodoka z’amashanyarazi rishobora kugana

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.