Ku nshuro ya mbere, Itorero Gatolika ryo mu Butaliyani ryatangaje amabwiriza mashya yemejwe na Vatikani avuga ko umuntu ufite ukwihanganira gukurikiza ubusugi (celibacy), adakwiye kwangirwa kwinjira mu seminari bitewe gusa n’uko ari umutinganyi. Aya mabwiriza yashyizweho n’Inama y’Abepisikopi b’u Butaliyani mu Ugushyingo, yatangiye gukurikizwa ku wa Kane mu gihe cy’imyaka itatu y’igerageza. Aya mabwiriza agaragaza ko impamvu yo kwanga umukandida itagomba gushingira ku mibonano mpuzabitsina ye gusa. Nk’uko byanditswe ku rubuga rw’Inama y’Abepisikopi b’u Butaliyani, amabwiriza avuga ko mu ruge

Ku nshuro ya mbere, Itorero Gatolika ryo mu Butaliyani ryatangaje amabwiriza mashya yemejwe na Vatikani avuga ko umuntu ufite ukwihanganira gukurikiza ubusugi (celibacy), adakwiye kwangirwa kwinjira mu seminari bitewe gusa n’uko ari umutinganyi. Aya mabwiriza yashyizweho n’Inama y’Abepisikopi b’u Butaliyani mu Ugushyingo, yatangiye gukurikizwa ku wa Kane mu gihe cy’imyaka itatu y’igerageza. Aya mabwiriza agaragaza ko impamvu yo kwanga umukandida itagomba gushingira ku mibonano mpuzabitsina ye gusa. Nk’uko byanditswe ku rubuga rw’Inama y’Abepisikopi b’u Butaliyani, amabwiriza avuga ko mu rugendo rwo kwitegura kuba umusaseridoti, ari ngombwa kudafata umwanzuro hashingiwe ku miterere imwe gusa, ahubwo ugasobanura icyo iyo miterere isobanura mu buzima bw’umukandida muri rusange. Aya mabwiriza ntahindura inyigisho z’Itorero Gatolika zivuga ko "imyitwarire y’ubutinganyi" ari "uburwayi bukomeye" ndetse ko abagabo bafite “imyitwarire y’ubutinganyi ikomeye cyane” badakwiriye kuba abapadiri. Gusa, asobanura ko niba umukandida ashobora kubaho mu busugi no mu budahemuka, atagomba guteshwa amahirwe yo kwinjira mu seminari. Papa Fransisiko ubwe yagaragaje impungenge z’uko abatinganyi bashobora kugira imibereho y’ubuzima bw’akajagari cyangwa ubuzima butandukanye n’intego yo kubaha isezerano rya celibacy. Mu mwaka wa 2016, yashyigikiye inyandiko ivuga ko abagabo bafite “imyitwarire y’ubutinganyi ikomeye” badakwiriye kwinjira muri seminari. Icyakora, aya mabwiriza mashya aragaragaza ko hagomba gutekerezwa ku bushobozi bw’umuntu bwo kubaho mu busugi no mu bwiyoroshye aho kugendera ku miterere y’imibonano mpuzabitsina gusa. Francis DeBernardo, umuyobozi w’umuryango New Ways Ministry uharanira uburenganzira bw’abatinganyi mu Itorero Gatolika, yavuze ko aya mabwiriza ari intambwe ikomeye imbere, kuko asobanura ibyari bikiri urujijo ku bijyanye n’abakandida b’abatinganyi, bigatuma habaho gutinya no kwirukanwa. Yongeraho ko ubu buryo bwo kugenzura abakandida ku gipimo kimwe n’abasanzwe ari bwo Itorero rigomba kugenderaho mu bibazo byose bijyanye na LGBTQ+. Nubwo aya mabwiriza ashobora gufatwa nk’intambwe iteranyuma, bishoboka ko amahuriro y’abepisikopi mu bindi bihugu bigikoresha inyigisho zo kwamagana abatinganyi atazayashyigikira. Reverand James Martin, umupadiri ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi uzwiho guharanira ko Itorero ryakira neza abatinganyi, yavuze ko ari ubwa mbere abona inyandiko yemejwe na Vatikani isaba ko umwanzuro ku mukandida atagomba gushingira ku miterere ye y’imibonano mpuzabitsina gusa. Nubwo Itorero Gatolika ryagiye rihangana n’ibibazo bikomeye bishingiye ku mateka yarigaragayemo, aya mabwiriza mashya yerekana ko hari intambwe mu gusobanura neza inzira zo guhitamo abakandida b’abapadiri. Icyakora, ihurizo riracyari uko aya mabwiriza azakurikizwa neza hirya no hino mu gihugu no ku isi.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.