Leta y'u Rwanda yakajije ubugenzuzi bw'umutekano mu nyubako z'ubucuruzi n'ahandi hahurira abantu benshi, hagamijwe gukumira inkongi z'umuriro, kurinda ubuzima bw'abaturage no kugabanya ibyangizwa n'impanuka ziterwa n'umuriro.

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko iyi gahunda igamije kongera ubumenyi bw'abaturage ku kwirinda inkongi no kugenzura niba inyubako zujuje ibisabwa mu bijyanye n'umutekano wazo.

ACP Paul Gatambira, uyobora Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw'abaturage n'inzego z'umutekano mu gukumira inkongi z'umuriro no kugabanya ingaruka zazo.

Ubugenzuzi bwibanda ku nyubako z'ubucuruzi, amahoteli, amasoko, ahakorerwa ububaji, Aho basudirira ibyuma,n'ahandi hakunze gukoreshwa ibikoresho bishobora guteza inkongi.

Polisi isaba abafite ibikorwa by'ubucuruzi gushyira mu nyubako zabo ibikoresho bizimya umuriro kandi bikora neza. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwa ahantu hagaragara kandi horoshye kubigeraho kugira ngo bikoreshwe mu gihe habaye impanuka.

Abakora imirimo yo gusudira na bo basabwe kugira ibikoresho byo kuzimya umuriro hafi y'aho bakorera, mu rwego rwo gukumira ko umuriro wakwira ukangiza ibindi bintu cyangwa ugahungabanya ubuzima bw'abantu.

Ikindi cyibanzweho ni ukugenzura robine z'amazi zagenewe kuzimya inkongi, kugira ngo harebwe niba zikora neza kandi zifite amazi ahagije. Ibi bifasha abashinzwe ubutabazi kubona amazi hafi y'ahabereye inkongi, bityo ibikorwa byo kuyizimya bikihuta.

Izi ngamba zije zikurikira icyemezo cy'Umujyi wa Kigali cyo gufunga by'agateganyo inyubako 10 z'ubucuruzi zitari zujuje ibisabwa mu kwirinda inkongi z'umuriro. Icyo cyemezo cyatangajwe ku wa 4 Ugushyingo 2026, hagamijwe guha ba nyir'izo nyubako umwanya wo gukosora ibibazo byagaragajwe n'ubugenzuzi.

Gukumira inkongi z'umuriro bisaba ko buri wese yubahiriza amabwiriza y'umutekano, agenzura ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro kandi agatanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe abonye ikintu gishobora guteza impanuka.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.