Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye Umuryango w’Abibumbye gushyigikira inzira za politiki n’ubuhuza zigamije guhosha amakimbirane akomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi yabivugiye i New York ku wa 23 Nzeri 2026, ubwo yari ahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye. Minisitiri, Dr. Nsengiyumva yavuze ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gifite imizi ya politiki, asobanura ko harimo ibibazo by’amateka, kutagira uruhare mu miyoborere ndetse n’imicungire idahagije y’ibiba

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye Umuryango w’Abibumbye gushyigikira inzira za politiki n’ubuhuza zigamije guhosha amakimbirane akomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi yabivugiye i New York ku wa 23 Nzeri 2026, ubwo yari ahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye. Minisitiri, Dr. Nsengiyumva yavuze ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gifite imizi ya politiki, asobanura ko harimo ibibazo by’amateka, kutagira uruhare mu miyoborere ndetse n’imicungire idahagije y’ibibazo by’abaturage. Yavuze ko igisubizo cyacyo na cyo gikwiye kuba icya politiki, aho kwishingikiriza ku gisirikare gusa. Yasabye kandi Umuryango w’Abibumbye, by’umwihariko Inama y’Umutekano, gushyigikira inzira z’amahoro no gushishikariza impande bireba kubahiriza ibyo ziyemeje. Minisitiri w’Intebe yavuze ko izi nzira z’ubuhuza zigomba gukomeza gushyigikirwa kugira ngo haboneke igisubizo cya politiki kirambye. Yashimiye kandi uruhare rwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse n’Umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Togo Faure Gnassingbé. Minisitiri w’Intebe yavuze ko FDLR imaze imyaka isaga 30 iri mu burasirazuba bwa RDC, kandi ko u Rwanda ruyibona nk’ikibazo ku mutekano warwo. Ibi ni uko uruhande rw’u Rwanda rubona iki kibazo, bityo bikwiye gutandukanywa n’ibivugwa n’abandi birebwa n’amakimbirane. Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa, na we yavuze muri UN ko igihugu cye cyafashe ingamba ku kibazo cya FDLR. Yavuze ko ku wa 8 Nzeri 2026, abantu 120 bafitanye isano na FDLR basubijwe iwabo babifashijwemo na MONUSCO, avuga ko ikibazo cya FDLR kitagomba kuba impamvu yo gukomeza kuba ingabo z’amahanga ku butaka bwa RDC. Ministeri, Dr. Nsengiyumva yasabye ko Loni irushaho kwibanda ku gukumira amakimbirane mbere y’uko akomera, aho gutegereza ko avuka cyangwa akagera ku rwego rukomeye kugira ngo itangire guhangana na yo. Yavuze ko iri hame ryo gukumira ibibazo rikwiye no gukoreshwa ku bindi bibazo byugarije isi, birimo ubukene, ibibazo by’ubukungu n’ubusumbane mu kubona amahirwe y’iterambere. Ibi Minisitiri w’Intebe  yabivuze mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa RDC bikomeje, aho u Rwanda na RDC byombi byagaragaje ko hakenewe kubahirizwa ibyo impande zombi ziyemeje, nubwo zitahuje uko zisobanura bimwe mu bibazo by’umutekano. Uwanditse: rahab iradukunda

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.