U Rwanda rwagaragaje ko ibihugu bigomba gukomeza gushora imari mu kwitegura ibyorezo mbere y’uko bitangira, aho gutegereza ko icyorezo kiba kugira ngo bitangire kubaka ubushobozi bwo guhangana na cyo. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, mu biganiro byabereye i New York  ku wa 25 Nzeri 2026, ku ruhande rw’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UN), aho u Rwanda na Armenia bafatanyije na Pandemic Fund mu guhuriza hamwe abayobozi n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima. U Rwanda rwifashishije ubunararibonye rwabonye mu guhangana n’icyorezo cya Marb

U Rwanda rwagaragaje ko ibihugu bigomba gukomeza gushora imari mu kwitegura ibyorezo mbere y’uko bitangira, aho gutegereza ko icyorezo kiba kugira ngo bitangire kubaka ubushobozi bwo guhangana na cyo. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, mu biganiro byabereye i New York  ku wa 25 Nzeri 2026, ku ruhande rw’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UN), aho u Rwanda na Armenia bafatanyije na Pandemic Fund mu guhuriza hamwe abayobozi n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima. U Rwanda rwifashishije ubunararibonye rwabonye mu guhangana n’icyorezo cya Marburg mu 2024 nk’urugero rugaragaza akamaro ko kugira gahunda z’ubuzima zikora neza mbere y’uko icyorezo gikwirakwira. Minisitiri w’Intebe yavuze ko igihe Marburg yageraga mu Rwanda, igihugu cyari gifite abakozi b’ubuzima bo ku rwego rw’ibanze bahuguwe mu buryo bwo gukurikirana indwara, laboratwari n’ibitaro byashoboye guhindura imikorere yabyo vuba kugira ngo bihangane n’icyo cyorezo. Mu gihe cyo guhangana na Marburg, abarenga miliyoni 9.5 basuzumwe n’abakozi b’ubuzima bo ku rwego rw’ibanze, kandi icyorezo cyagenzuwe mu gihe cy’amezi atatu. Raporo ya Pandemic Fund ivuga  ko u Rwanda rwagejeje ku kigero cya 22.7% cy’abapfuye mu banduye Marburg, mu gihe impuzandengo y’amateka y’iyi ndwara iri hejuru ya 85%. Iyi raporo ishimangira uruhare rw’ikorwa ryihuse, igenzura ry’indwara, laboratwari n’abakozi b’ubuzima. U Rwanda ruvuga ko kwitegura ibyorezo bidakwiye gufatwa nk’igikorwa gikorerwa mu gihe cy’ibibazo gusa, ahubwo ko bikwiye kuba mu igenamigambi risanzwe ry’igihugu n’ingengo y’imari. Ibi bihura n’ibyo UN ivuga mbere y’inama yayo yo ku rwego rwo hejuru yabaye ku wa 25 Nzeri 2026, igamije kongera ubushake bwa politiki, ubufatanye n’ishoramari mu gukumira, kwitegura no guhangana n’ibyorezo. UN ivuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa kuva  COVID-19, hakiri ibibazo birimo itandukaniro mu kubona ibikoresho by’ubuzima, ubushobozi budahagije mu gukurikirana indwara, laboratwari n’uburyo bwo gutera inkunga gahunda zo kwitegura ibyorezo. Pandemic Fund yashinzwe nyuma ya COVID-19 kugira ngo itange inkunga ku bihugu bifite amikoro make n’ayigabanyije mu rwego rwo gukumira no kwitegura ibyorezo. Kugeza ubu, inkunga zatanzwe mu byiciro bitatu zingana na miliyari 1.4 z’amadolari, zigenewe imishinga 67 ikorerwa mu bihugu 128. Iyo nkunga yafashije gukusanya andi mafaranga arenga miliyari 10 z’amadolari yaturutse mu bihugu no mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga. Ku Rwanda, inkunga ya Pandemic Fund iri gufasha mu kongera ubushobozi bwa gahunda z’ubuzima no gushyiraho National Veterinary Reference Laboratory, izafasha mu gutahura vuba indwara zishobora kuva ku nyamaswa zikandura abantu no kugabanya gukenera kohereza ibizamini mu mahanga. Ku rwego mpuzamahanga, UN ivuga ko  ibyorezo bidashobora kugira ingaruka ku buzima gusa, ahubwo bishobora no guhungabanya imibereho, ubukungu n’iterambere ry’ibihugu. U Rwanda rukomeje gushyigikira igitekerezo cy’uko isi itagomba gutegereza icyorezo ngo itangre gushaka ubushobozi bwokugihagarika. Urugero rwa Marburg mu 2024 rwatanzwe nk’ikimenyetso cy’uko abakozi b’ubuzima bakwiyekuba bahagije,hagashyirwaho  uburyo buhoraho bwo gukurikirana indwara, laboratwari n’ibitaro byateguwe mbere bishobora gufasha igihugu gutabara vuba. Uwanditse: rahab iradukunda.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.