URwanda n'Ububiligi bemeranyijwe kongera gusubizaho umubano wa dipolomasi, nyuma y'amezi 18 ibihugu byombi bidafitanye umubano usanzwe wa dipolomasi.icyemezo cyo gusubizaho umubano cyatangajwe ku wa 22 Nzeri 2026 n'abaministiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu byombi, Olivier Nduhungirehe na Maxime prevot Iki cyemezo cyafatiwe i New York, aho aba bayobozi bari bitabiriye ibikorwa bijyanye n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Ni intambwe nshya nyuma y’igihe ibihugu byombi bifitanye ukutumvikana gukomeye cyane cyane ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokara
URwanda n'Ububiligi bemeranyijwe kongera gusubizaho umubano wa dipolomasi, nyuma y'amezi 18 ibihugu byombi bidafitanye umubano usanzwe wa dipolomasi.icyemezo cyo gusubizaho umubano cyatangajwe ku wa 22 Nzeri 2026 n'abaministiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu byombi, Olivier Nduhungirehe na Maxime prevot Iki cyemezo cyafatiwe i New York, aho aba bayobozi bari bitabiriye ibikorwa bijyanye n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Ni intambwe nshya nyuma y’igihe ibihugu byombi bifitanye ukutumvikana gukomeye cyane cyane ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ku wa 17 Werurwe 2025, URwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika umubano wa dipolomasi n'Ububiligi, rusaba abadipolomate b'ububirigi bari mu Rwanda kuva mu gihugu mu gihe cy’amasaha 48. URwanda rwavuze ko Ububiligi bwari bufashe uruhande mu bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC kandi ko ibikorwa bya Brussels byari bibangamiye inyungu n’ubusugire bw’u Rwanda. Ububiligi nabwo buhita bufata icyo cyemezo birukana abadipolomate b’u Rwanda bari ku butaka bwabo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'ububiligi, Maxime Prévot, yavuze ko igihugu cye kitemeranyaga n’impamvu Rwanda rwatanze, ashimangira ko Ububiligi bwashakaga gukomeza ibiganiro. Guhera muri Werurwe 2025 ibihugu byombi byari byahagaritse imiyoboro isanzwe ya dipolomasi. Ikibazo gikomeye cyari gifitanye isano n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC n’ibikorwa by’umutwe wa M23. Ibihugu byo muburasirazuba, birimo ububiligi, byagiye bishinja URwanda kugira uruhare mu gushyigikira M23. URwanda ruhakana ko rushyigikira uwo mutwe, rukavuga ko impungenge zarwo z'umutekano zifitanye isano n'ibikorwa by'umutwe wa FDLR n'indi mitwe iri uri RDC. Reuter ivugako ibi birego Ari kimwe mubyatumye umubano wa Kigali na Brussels urushaho kuzamba. Ububiligi nabwo byakomeje kuvuga ko bushyigikiye ubusugire bw’ubutaka bwa RDC ndetse ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu kigomba gukemurwa binyuze mu nzira za dipolomasi. Nyuma yoguhagarika umubano, abaminisiteri b'ububanyi n'amahanga b'u Rwanda n'ububiligi bakomeje guhura no kugirana ibiganiro mu buryo butandukanye Itangazo rihuriweho ry’ibihugu byombi rivuga ko habaye inama n’ibiganiro bitandukanye mu mezi yakurikiyeho, aho impande zombi zaganiriye ku byo zitumvikanagaho ndetse n’ibyo buri ruhande rwabonaga nabi ku rundi. URwanda n'Ububiligi bemeje ku mugaragaro gusubizaho umubano wa dipolomasi. Ikindi cyemejwe ni uko ambasade z'ibihugu byombi zizongera gufungurwa mu gihe cya vuba. Mu ntangiriro, ambasade zizayoborwa n’abahagarariye ibihugu by’agateganyo, bazafashwa n’umudipolomate cyangwa umukozi ushinzwe konsula ndetse n’itsinda rito ry’abakozi. Nyuma hazatangwa ibisabwa kugira ngo hashyirweho ambasaderi wuzuye. Ku ruhande rw’u Rwanda, ambasaderi w’u Rwanda mu bubiligi azanahagararira u Rwanda ku Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ibihugu byombi byavuze ko umubano wabo uzashingira ku: kutivanga mu bibazo by'undi,kubahana, ibiganiro bifunguye Kandi bisobanutse, gukemura ibyo batumvikanaho binyuze mu biganiro. Ibi byashyizwe mu itangazo rihuruweho ryashyizweho umukono n'abaministiri byombi. Nyuma y’amezi 18 y’umubano wa dipolomasi wahagaze, Rwanda n'ububiligi byongeye gufungura urugi rw’ibiganiro. Ambasade zombi ziteganyijwe kongera gukora, mu gihe impande zombi zemeye gukoresha ibiganiro, kubahana no kutivanga mu bibazo by’undi nk’amahame azayobora umubano wabo. Uwanditse: rahab iradukunda





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.