Mu gikorwa cyateye ubwoba bukomeye mu murwa mukuru w’u Bwongereza, umuhungu w’imyaka 16 y’amavuko yarasiwe mu gace ka Paradise Road hafi y’ahakorera gari ya moshi ya Stockwell, maze ahita apfa. Polisi ya Metropolitan yatangaje ko iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ahagana saa 15:20 GMT, ubwo yahamagarwaga kugira ngo itabarire uyu musore. Kugeza ubu, abashinzwe umutekano baracyakora iperereza ngo bamenye imyirondoro nyakuri y’uyu musore ndetse banamenyeshe umuryango we. Polisi kandi iracyashakisha ababigizemo uruhare, kuko nta muntu n’umwe urafatwa kugeza ubu. Superinten

Mu gikorwa cyateye ubwoba bukomeye mu murwa mukuru w’u Bwongereza, umuhungu w’imyaka 16 y’amavuko yarasiwe mu gace ka Paradise Road hafi y’ahakorera gari ya moshi ya Stockwell, maze ahita apfa. Polisi ya Metropolitan yatangaje ko iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ahagana saa 15:20 GMT, ubwo yahamagarwaga kugira ngo itabarire uyu musore. Kugeza ubu, abashinzwe umutekano baracyakora iperereza ngo bamenye imyirondoro nyakuri y’uyu musore ndetse banamenyeshe umuryango we. Polisi kandi iracyashakisha ababigizemo uruhare, kuko nta muntu n’umwe urafatwa kugeza ubu. Superintendent Gabriel Cameron wa Polisi ya Metropolitan yatangaje ko iyi nkuru ibabaje kandi ikomeye ku muryango w’uyu musore. Yagize ati:"Ibitekerezo byacu biri kumuryango w’uyu musore muri iki gihe kibabaje cyane. Iki ni igikorwa cyateye ubwoba bukomeye, kandi ntekereza ko kizatera impungenge zikomeye mu baturage baho." BBC yatangaje ko Polisi yatangaje ko abapolisi bari mu murwa aho byabereye bakomeje gukusanya amashusho ya CCTV ndetse no kuganira n’abatangabuhamya kugira ngo bamenye uko byagenze. Florence Eshalomi, intumwa ya rubanda uhagarariye agace ka Vauxhall Camberwell Green, yavuze ko ababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu musore, arugereranya n’ubuzima bwapfuye ubusa. Uyu abaye umuntu wa gatatu utarengeje imyaka 25 wishwe mu murwa mukuru w’u Bwongereza. Polisi ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubu bwicanyi ndetse habeho ubutabera ku muryango w’uyu musore wapfuye urupfu rutunguranye.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.