Ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, mu Bufaransa habereye imyigaragambyo ikomeye yahuje abakozi, abanyeshuri n’abandi baturage basaba kongererwa imishahara, kunozwa kwa serivisi za Leta no kongerwa kw’ingengo y’imari y’uburezi.
Iyi myigaragambyo yabereye mu mijyi itandukanye irimo Paris, Lyon, Marseille na Rennes, nyuma y'uko ihuriro ry’imitwe y’abakozi risabye abanyamuryango baryo guhagarika akazi bakitabira imyigaragambyo yamagana izamuka ry’ibiciro by’ubuzima, imishahara idahagije n’igabanuka ry’amikoro ahabwa serivisi rusange.
Abigaragambyaga basabye ko imishahara izamurwa, uburezi bukagenerwa ingengo y’imari ihagije, hakongerwa abarimu n’ibikoresho mu mashuri ndetse n’uburenganzira bw’abakozi bukarindwa. Abanyeshuri na bo bifatanyije n’abakozi bavuga ko ibibazo biri mu mashuri n’icyizere gike ku mahirwe y’akazi bihangayikishije urubyiruko.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu yatangaje ko abantu bagera ku 600.000 aribo bakoze iyi myigaragambyo mu gihugu hose, mu gihe ihuriro ry’abakozi rya CGT ryavuze ko abigaragambije bagera kuri miliyoni 1,6. Mu bikorwa byo gucunga umutekano Leta yari yashizeho abapolisi n’abajandarume 70.000.
Nubwo imyigaragambyo myinshi yabaye abayikoze basa nabatuje, mu mijyi imwe n’imwe habaye guhangana hagati y’abigaragambyaga n’inzego z’umutekano. I Paris na Lyon polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo itandukanye amatsinda y’abigaragambyaga yari yatangiye guteza umutekano muke.
Iyi myigaragambyo yagize ingaruka ku bikorwa bitandukanye birimo ubwikorezi rusange, amashuri n’umuriro w’amashanyarazi. Ikigo gishinzwe amashuri cyatangaje ko abarimu barenga 15% bo mu mashuri abanza ya Leta bari bitabiriye imyigaragambyo, mu gihe hafi kimwe cya gatatu cy’amashuri yisumbuye cyafunzwe, ayandi ibikorwa byabo bikabangamirwa.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo kuri ibi bibazo, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yateguye inama izahuza abahagarariye abakozi n’abakoresha ku wa 9 Ugushyingo 2026, bakaganira ku izamuka ry’imishahara n’ikiguzi cy’imibereho.
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe u Bufaransa bwitegura amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2027, bikaba byongera igitutu cya politiki kuri Perezida Emmanuel Macron, udashobora kongera kwiyamamariza indi manda.
Iyi myigaragambyo igaragaza uburakari bw’abaturage ku bibazo by’ubukungu n’imibereho. Uko ibiganiro hagati ya Leta, abakozi n’abakoresha bizagenda ni byo bizagaragaza niba impande zombi zizabasha kumvikana ku ngamba zo kuzamura imibereho y’abaturage no kunoza serivisi
rusange.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.