U Burusiya bwagabye ibitero bikomeye kuri Ukraine byibasiye ibikorwa remezo by’ingufu, birimo amashanyarazi, bituma ibice bitandukanye by’iki gihugu bihura n’ikibazo cyo kubura umuriro. Ibi bitero byabaye ku wa 30 Nzeri 2026, mu gihe Ukraine yitegura igihe cy’ubukonje. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko ibitero byakoreshejwe indege zitagira abapilote n’ibisasu bya misile, byibasiye umurwa mukuru Kyiv n’utundi turere twa Ukraine. Ubuyobozi bwa Ukraine bwatangaje ko abantu barindwi bahitanywe n’ibyo bitero, barimo umwana, abandi 24 barakomereka. Ibikorwa remezo by’

U Burusiya bwagabye ibitero bikomeye kuri Ukraine byibasiye ibikorwa remezo by’ingufu, birimo amashanyarazi, bituma ibice bitandukanye by’iki gihugu bihura n’ikibazo cyo kubura umuriro. Ibi bitero byabaye ku wa 30 Nzeri 2026, mu gihe Ukraine yitegura igihe cy’ubukonje. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko ibitero byakoreshejwe indege zitagira abapilote n’ibisasu bya misile, byibasiye umurwa mukuru Kyiv n’utundi turere twa Ukraine. Ubuyobozi bwa Ukraine bwatangaje ko abantu barindwi bahitanywe n’ibyo bitero, barimo umwana, abandi 24 barakomereka. Ibikorwa remezo by’ingufu byangiritse, bituma ubuyobozi bushyiraho ingamba zo kugabanya no guhagarika amashanyarazi by’agateganyo mu bice bimwe na bimwe, birimo Kyiv. Ikigo cya Ukraine gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, Ukrenergo, cyatangaje ko cyashyizeho gahunda yihutirwa yo kugabanya umuriro w’amashanyarazi mu murwa mukuru no mu turere tuwukikije. Ibi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, ubwikorezi n’imikorere y’ibikorwa by’ubucuruzi. Ibi bitero bibaye mu gihe ubukonje buri hafi kugera muri Ukraine, igihe amashanyarazi n’ubushyuhe biba bikenewe cyane mu ngo no mu bigo bitandukanye. Ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu bikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye Ukraine ihura na byo mu ntambara imaze imyaka irenga ine. Kwangirika kw’ibi bikorwa bishobora gukomeza kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage, cyane cyane mu gihe cy’ubukonje.   UMWANDITSI: MUNYERAGWE Josue

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.