Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko yahagaritse igitero cya gisirikare yari ateganya kuri Iran, avuga ko icyemezo cyafashwe kugira ngo haboneke umwanya wo kugera ku masezerano binyuze mu biganiro. Trump yavuze ko igitero cyari cyiteguye, ariko ko yahisemo kudakomeza ibikorwa bya gisirikare “mu gihe hakiri amahirwe yo kugera ku masezerano vuba.” Iki cyemezo cyaje nyuma y’uko ibihugu byo mu karere byari bimaze kugaragaza impungenge ku kwiyongera kw’amakimbirane hagati ya Amerika na Iran, ashobora guteza ikibazo gikomeye ku mutekano w’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko yahagaritse igitero cya gisirikare yari ateganya kuri Iran, avuga ko icyemezo cyafashwe kugira ngo haboneke umwanya wo kugera ku masezerano binyuze mu biganiro.
Trump yavuze ko igitero cyari cyiteguye, ariko ko yahisemo kudakomeza ibikorwa bya gisirikare “mu gihe hakiri amahirwe yo kugera ku masezerano vuba.”
Iki cyemezo cyaje nyuma y’uko ibihugu byo mu karere byari bimaze kugaragaza impungenge ku kwiyongera kw’amakimbirane hagati ya Amerika na Iran, ashobora guteza ikibazo gikomeye ku mutekano w’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati ndetse n’ubucuruzi bw’ingufu ku isi.
Igikomangoma cya Saudi Arabia akaba na Minisitiri w’Intebe, Mohammed bin Salman, yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Trump, aho yasabye ko ibiganiro bishyirwa imbere kugira ngo umwuka w’intambara ugabanuke.
Ubuyobozi bwa Saudi Arabia bwatangaje ko Mohammed bin Salman yashimangiye ko hakenewe “gushyira imbere ibiganiro” no gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke ituze riganisha ku gisubizo cya dipolomasi.
Saudi Arabia yavuze ko gukemura ikibazo binyuze mu biganiro ari ingenzi mu kurinda umutekano w’akarere no kwirinda ko amakimbirane yakwira mu bindi bihugu.
Nubwo Trump yavuze ko yahagaritse igitero, abayobozi ba Iran bavuze ko bagifata neza ibikangisho byose kandi ko igihugu kigomba gukomeza kwitegura.
Minisitiri w’Ingabo w’agateganyo wa Iran, Majid Ebn-e-Reza, yavuze ko Tehran itazirengagiza ibikangisho by’abahanganye na yo, kabone nubwo byaba bigamije igitutu cya politiki cyangwa imitekerereze.
Yavuze ko Iran izakomeza kongera ubushobozi bwo kwirinda no kurinda umutekano w’igihugu.
Mu gihe ibiganiro bikomeje gushakirwa umwanya, ikibazo cy’Inzira ya Hormuz, imwe mu nzira zikomeye ku isi zinyuzwamo peteroli na gaz, kiracyari ikibazo gikomeye.
Ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa byo mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) zatangaje ko zikomeje ibikorwa byo kugenzura umutekano w’amato muri ako gace.
CENTCOM yavuze ko yamaze guhindurira inzira amato y’ubucuruzi 35, ihagarika 2 ndetse igenzura 2 mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza y’umutekano yo mu mazi.
Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cya Trump cyo guhagarika igitero gishobora gutanga amahirwe mashya ku biganiro, ariko bakavuga ko hakiri ibibazo byinshi hagati ya Washington na Tehran.
Amakimbirane hagati ya Amerika na Iran akomeje gukurikiranwa n’amahanga kubera ingaruka ashobora kugira ku mutekano wo mu karere, ku biciro by’ingufu ndetse no ku bukungu bw’isi.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.