Mu gihe ibiganiro bishya hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bikomeje kubera mu Busuwisi, ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje icyemezo gikomeye cyo koroshya ibihano byari bimaze imyaka byinshi bifatiwe Iran mu rwego rwa peteroli. Icyemezo cyasohowe na Minisiteri y’Imari ya Amerika cyemerera Iran kongera gukora, kugurisha no kohereza peteroli n’ibikomoka kuri yo ku isoko mpuzamahanga mu gihe cy’iminsi 60. Ni ubwa mbere mu myaka myinshi Iran ihawe amahirwe nk’aya yo kongera kugurisha peteroli nta mbogamizi zikomeye zituruka ku bihano bya Amerika. Iki cyemezo cyafashwe ny

Mu gihe ibiganiro bishya hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bikomeje kubera mu Busuwisi, ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje icyemezo gikomeye cyo koroshya ibihano byari bimaze imyaka byinshi bifatiwe Iran mu rwego rwa peteroli. Icyemezo cyasohowe na Minisiteri y’Imari ya Amerika cyemerera Iran kongera gukora, kugurisha no kohereza peteroli n’ibikomoka kuri yo ku isoko mpuzamahanga mu gihe cy’iminsi 60. Ni ubwa mbere mu myaka myinshi Iran ihawe amahirwe nk’aya yo kongera kugurisha peteroli nta mbogamizi zikomeye zituruka ku bihano bya Amerika. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko intumwa za Washington na Tehran zitangiye ibiganiro bishya bigamije gushaka amasezerano ya nyuma yakemura amakimbirane amaze igihe hagati y’ibihugu byombi. Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yavuze ko ibiganiro bya mbere byatanze icyizere kandi bishyizeho umusingi mwiza wo gukomeza ibiganiro. Yongeyeho ko impande zombi zemeranyije gukora gahunda yihariye igamije kugera ku masezerano mu minsi 60 iri imbere. Nubwo Amerika ivuga ko Iran yemeye gutanga ubufatanye ku bibazo bya gahunda yayo ya nikereyeri, ubutegetsi bwa Tehran bwahakanye ko bwatanze amasezerano mashya kuri icyo kibazo. Iran yavuze ko izakomeza gukurikiza amategeko yayo n'ibyemezo by'inzego z'igihugu. Abasesenguzi bavuga ko koroshya ibihano bya peteroli bishobora kongera amafaranga yinjira muri Iran ndetse bikagira ingaruka ku biciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga. Ni icyemezo kandi gishobora gufungura urundi rugendo rushya rw’imibanire hagati ya Washington na Tehran nyuma y'imyaka myinshi y'ubushyamirane. Nubwo impande zombi zikigaragaza kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe, intambwe imaze guterwa yerekana ko hashobora kuboneka amahirwe mashya yo kugabanya amakimbirane no kongera kubaka icyizere hagati ya Amerika na Iran.  

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.