Umuhanzi w’icyamamare Taylor Swift azataramira mu birori bya Academy Museum Gala 2026, bizabera i Los Angeles ku wa 17 Ukwakira 2026. Azaba ari we usoza igitaramo cy’uwo mugoroba. Ibi birori ni ku nshuro ya gatandatu bibaye kandi bigamije gukusanya inkunga yo gufasha Academy Museum of Motion Pictures gukomeza ibikorwa byayo birimo imurikabikorwa, uburezi ndetse no kwerekana filime. Taylor Swift azataramira abitabiriye uyu muhango, ariko indirimbo cyangwa urutonde rw’indirimbo azaririmba ntibiratangazwa. Ibi birori kandi ntibiratangarizwa gahunda yo kuba byerekanwa kuri televiziyo cyangwa liv

Umuhanzi w’icyamamare Taylor Swift azataramira mu birori bya Academy Museum Gala 2026, bizabera i Los Angeles ku wa 17 Ukwakira 2026. Azaba ari we usoza igitaramo cy’uwo mugoroba. Ibi birori ni ku nshuro ya gatandatu bibaye kandi bigamije gukusanya inkunga yo gufasha Academy Museum of Motion Pictures gukomeza ibikorwa byayo birimo imurikabikorwa, uburezi ndetse no kwerekana filime. Taylor Swift azataramira abitabiriye uyu muhango, ariko indirimbo cyangwa urutonde rw’indirimbo azaririmba ntibiratangazwa. Ibi birori kandi ntibiratangarizwa gahunda yo kuba byerekanwa kuri televiziyo cyangwa live streaming. Uyu mwaka, Academy Museum izashimira abantu batatu bakomeye mu ruganda rwa sinema: Charlize Theron, Colman Domingo na John Carpenter. Ubuyobozi bw’ingoro ndangamurage bwavuze ko bwishimiye kwakira Swift, bukagaragaza ko impano ye igera ku bantu ku isi hose.   Kuri iyi nshuro, Taylor Swift azahuriza hamwe umuziki na sinema, asoza umwe mu mihango ikomeye ihuza ibyamamare bya Hollywood. Abakunzi be ubu bategereje kumenya indirimbo azahitamo kuririmba ku wa 17 Ukwakira.  

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.