Tanzania izakira irushanwa rya Miss World 2027, rizaba ku nshuro ya 74, muri Gicurasi 2027. Iki gihugu cyahawe uburenganzira bwo kwakira iri rushanwa mpuzamahanga, nyuma y’uko Vietnam yakiriye iry’umwaka wa 2026 . Miss World yatangaje ko amasezerano yo kwakira iri rushanwa yasinywe muri Dar es Salaam, ahagarariye Tanzania ndetse n’Umuryango wa Miss World. Iri rushanwa rizahuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi, mu bikorwa birimo imideli, umuco, impano n’ibikorwa by’ubugiraneza. Tanzania izaba igihugu cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika yo Hagati kizakira Miss

Tanzania izakira irushanwa rya Miss World 2027, rizaba ku nshuro ya 74, muri Gicurasi 2027. Iki gihugu cyahawe uburenganzira bwo kwakira iri rushanwa mpuzamahanga, nyuma y’uko Vietnam yakiriye iry’umwaka wa 2026. Miss World yatangaje ko amasezerano yo kwakira iri rushanwa yasinywe muri Dar es Salaam, ahagarariye Tanzania ndetse n’Umuryango wa Miss World. Iri rushanwa rizahuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi, mu bikorwa birimo imideli, umuco, impano n’ibikorwa by’ubugiraneza. Tanzania izaba igihugu cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika yo Hagati kizakira Miss World. Ni igihugu cya kane muri Afurika kizaba cyakiriye iri rushanwa, nyuma ya Afurika y’Epfo, Seychelles na Nigeria. Kwakira Miss World 2027 bizaha Tanzania urubuga rwo kwerekana ku rwego mpuzamahanga ubukerarugendo, umuco n’ibindi bikorwa by’igihugu.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.