Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, watangaje ko ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo n'ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri icyo gihugu bananiwe gufata ingamba zo gukumira ubwicanyi bwahitanye abantu barenga 200 mu gace ka Abiemnom.

Muri raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 11 Ugushyingo 2026, Amnesty International yavuze ko inzego za Leta n'ingabo z'amahoro za Loni, zizwi nka UNMISS, zari zifite amakuru y'uko hashobora kuba igitero, ariko ntizifate ingamba zihagije zo kurinda abaturage.

Ubwo bwicanyi bwabaye mu rukerera rwo ku wa mbere Werurwe 2026, ubwo abantu bari hagati ya 1,000 na 1,500 bitwaje intwaro bagabaga igitero mu mujyi wa Abiemnom, uherereye mu gace ka Ruweng, hafi y'umupaka wa Sudani.

Amakuru ya Amnesty agaragaza ko icyo gitero cyamaze amasaha agera kuri ane, kigahitana abantu nibura 213, abandi 109 bagakomereka. Abagabye igitero banatwitse amazu arenga 230, basahura amaduka ndetse n'ibice by'ibitaro byo muri ako gace.

Iperereza ryagaragaje ko abaturage bagera ku 1,000 bari bamaze gushaka ubuhungiro hafi y'ikigo cy'ingabo za Loni mbere y'uko igitero kiba.

Nubwo UNMISS yari ifite amakuru y'uko umutekano ushobora kuzamba, yohereje abandi basirikare n'abapolisi 40 nyuma y'uko ubwicanyi bumaze kuba.

Ku ruhande rw'Umuryango w'Abibumbye, UNMISS yasobanuye ko yari ifite ubushobozi buke, ikavuga ko yashyize imbere kurinda no kwita ku bantu bagera ku 2,500 bari bahungiye mu kigo cyayo.

Amnesty International irasaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ritabogamye, hagashakishwa abari inyuma y'ubwo bwicanyi ndetse n'impamvu inzego zari zifite amakuru y'igitero zitafashe ingamba zihagije zo kukikumira.

Iyi raporo ishingiye ku biganiro Amnesty yagiranye n'abantu 82, barimo abarokotse, ababonye ibyabaye n'abakozi bo kwa muganga, ndetse n'isesengura ry'amashusho yafashwe n'ibyogajuru.

Ibi bibaye mu gihe Sudani y'Epfo ikomeje guhura n'ibibazo by'umutekano n'ubwicanyi bwibasira abaturage, bikongera kwibutsa amahanga inshingano zo kurinda abasivili mu bice birimo amakimbirane.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.