Abaturage ba Sudani y’Epfo batangiye kwiyandikisha kugira ngo bazitabire amatora, mu gihe ubuyobozi bw’iki gihugu bwatangaje ko bwongeye gusubika amatora rusange ya mbere kuva cyabona ubwigenge kiva kuri Sudani mu 2011.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko amatora yari ateganyijwe mu Ukuboza 2026 yimuriwe ku wa 11 Gashyantare 2027.
Aya matora yari yarateganyijwe bwa mbere mu 2015, ariko ubuyobozi bw’iki gihugu bukomeje kuyasubika inshuro nyinshi, ndetse bukongera igihe cy’inzibacyuho cyari kigamije gutegura inzego z’igihugu kugira ngo haboneke amatora.
Umuvugizi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Josephine Achiro, yavuze ko gusubika amatora bitagomba kumvikana nk’aho igihugu cyahisemo kuyahagarika burundu.
Yagize ati: “Komisiyo irashaka gukoresha uyu mwanya isobanura neza ko guhindura ingengabihe y’amatora bitagomba gufatwa nk’ikiganiro kigamije kuyareka cyangwa kuyahagarika.”
Yakomeje avuga ko kongera igihe bizafasha mu kurangiza izindi gahunda zikenewe, zirimo gukwirakwiza ibikoresho byo kwandikisha abatora no guhugura abaturage ku bijyanye n’amatora n’uburenganzira bwabo bwo gutora.
Iri tangazo ryasohotse ku wa Gatandatu mu gihe muri Sudani y’Epfo hakomeje kugaragara umutekano muke, amakimbirane ya politiki hagati ya Perezida Salva Kiir n’uwahoze ari Visi Perezida we, ndetse n’umuvuduko muke mu kwandikisha abaturage bazatora.
Ibihugu byo mu karere ndetse n’imiryango mpuzamahanga byari byaragaragaje impungenge ku bushobozi bw’iki gihugu bwo gutegura amatora yizewe kandi anyuze mu mucyo mu Ukuboza.
Riek Machar wahoze ari Visi Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe na Perezida Salva Kiir, amaze igihe afungishijwe ijisho mu rugo kuva muri Werurwe 2025. Akurikiranyweho ibyaha birimo ibyibasiye inyokomuntu.
Hagati ya 2013 na 2018, ingabo zishyigikiye aba bagabo bombi zarwanye intambara y’abenegihugu yamaze imyaka itanu, igahitana abantu basaga 400,000.
Mu 2018, impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’amahoro, havuka Guverinoma y’Ubumwe bw’Igihugu, aho Salva Kiir yagumye ku mwanya wa Perezida, naho Riek Machar agirwa Visi Perezida we.
Iyi Guverinoma yari ishinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro no gutegura amatora yari ateganyijwe mu 2022.
Gusa ayo matora yakomeje gusubikwa inshuro nyinshi, ndetse ubuyobozi bw’igihugu bushinjwa kudashyira mu bikorwa hafi ingingo zose zari zikubiye mu masezerano y’amahoro.
Mu 2025, Machar yahagaritswe ku mirimo ye, anaregwa ibyaha birimo kugambanira igihugu no kugira uruhare mu bwicanyi.
Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Sudani y’Epfo iherutse kuburira ko gutegura amatora mu Ukuboza bishobora kongera amakimbirane akomeye mu gihugu, cyane cyane mu gihe yaba akoreshwa mu gusenya amasezerano y’amahoro yo mu 2018.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Gabriel Bol Deng Majok, yasabye abanyapolitiki kwirinda gukoresha urugomo, abasaba kujya begera abaturage bakabumvisha imigambi yabo.
Yagize ati: “Niba ushaka kuba umuyobozi abaturage bifuza, birashoboka. Ariko ntibizagerwaho binyuze mu rugomo cyangwa amasasu, ahubwo bizagerwaho binyuze mu matora.”
Umuryango w’Abibumbye wakomeje kugaragaza impungenge ku mimerere y’igihugu, zirimo abaturage ibihumbi n’ibihumbi bakomeje kuva mu byabo bahunga umutekano muke, ndetse n’ihungabana ry’ibikorwa by’imiryango itanga ubutabazi.
Byongeye kandi, Banki y’Isi (World Bank) ivuga ko hafi 90% by’abaturage ba Sudani y’Epfo, bagera kuri miliyoni 15, badafite ibyangombwa biranga umuntu byemewe na Leta. Ibi bituma kwandikisha abatora bigorana kandi bikongera imbogamizi mu gutegura amatora yari ateganyijwe mu Ukuboza.
Ubuyobozi bw’igihugu bwatangaje ko bwashyizeho ibigo birenga 3,100 byo kwandikishirizamo abatora hirya no hino mu gihugu. Iki gikorwa cyari giteganyijwe kumara ibyumweru bibiri, ariko abayobozi bavuze ko hari ibikoresho bitari byagera ahantu hose bikenewe.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.