Shema Ngoga Fabrice wahoze ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatangaje ko azakomeza kujya kuri sitade kureba imikino no gushyigikira Ikipe y’Igihugu, Amavubi, nubwo atakiri kuri uwo mwanya.
Yabitangaje ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ubwo yahererekanyaga ububasha na Perezida wa FERWAFA w’agateganyo, Me. Claudine Gasarabwe, ku cyicaro gikuru cy’iri shyirahamwe.
Shema yavuze ko azakomeza gukurikira umupira w’amaguru no guherekeza Amavubi mu mikino itandukanye, agaragaza icyizere ko u Rwanda ruzitabira Igikombe cya Afurika.
Ati: “Ntabwo ngiye kure y’umupira. Nzaza kuri sitade, ndebe imikino kandi nzaherekeza Amavubi mu bihe bitandukanye. Nizeye ko tuzagera mu Gikombe cya Afurika.”
Shema yeguye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA ku wa 29 Nzeri 2026. Amatora yo gutora uzamusimbura ateganyijwe muri Mutarama 2027.
Nyuma yo guhabwa ububasha, Me. Claudine Gasarabwe yavuze ko azakomeza gushyira mu bikorwa imihigo FERWAFA yari yiyemeje, anashimangira ko kunoza imikorere, ubumwe n’ubunyamwuga ari ingenzi mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.