Urugaga rw'abanyeshuri rwo muri Seribia rwatsinze amatora y'Inteko Ishinga Amategeko, rwegukana imyanya 140 mu myanya 250 igize iyo Nteko, nk'uko byatangajwe nyuma yo kwemeza burundu ibyavuye mu matora ku wa 5 Ugushyingo 2026.
Uru rugaga rwiyise Student List – Students Are Winning rwabonye amajwi 2,354,417, ruba ku isonga ry'andi mashyaka yari ahatanye muri ayo matora.
Ihuriro ry'amashyaka riyobowe na Perezida Aleksandar Vučić, ryari risanzwe riri ku butegetsi, ryabonye amajwi 1,731,323, rihabwa imyanya 103 mu Nteko Ishinga Amategeko.
Intsinzi y'uru rugaga rw'abanyeshuri ije nyuma y'imyigaragambyo yari imaze igihe muri icyo gihugu, aho abanyeshuri n'abandi baturage basabaga kurwanya ruswa, kunoza imikorere y'inzego za Leta no gukurikirana neza abayobozi.
Iyo myigaragambyo yakajije umurego nyuma y'impanuka yabereye kuri gariyamoshi yo mu mujyi wa Novi Sad mu Gushyingo 2024, ubwo igisenge cy'inyubako cyagwaga kigahitana abantu 16.
Mu byo uru rugaga rw'abanyeshuri rwiyemeje gushyira imbere harimo kurwanya ruswa, guteza imbere uburezi n'ubuvuzi, kunoza imiyoborere no kurengera ubwisanzure bw'itangazamakuru.
Iyi ntsinzi ni intambwe ikomeye mu ruhare rw'urubyiruko muri politiki ya Seribiya, aho abanyeshuri bagaragaje ko bashobora kugira uruhare rukomeye mu gufata ibyemezo by'i
gihugu.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.