Leta ya Senegal yatangaje ko igiye gufatira ingamba zikomeye abantu n’imiyoboro bifasha abimukira kujya mu bindi bihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma y’impanuka y’ubwato yahitanye abantu 39 mu Nyanja ya Atlantika.
Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatanu nyuma ya saa sita, ubwo ubwato bw’imbaho buzwi nka Pirogue bwarohamaga hafi y’inkengero za Senegal. Abenshi mu bimukira bakunze kunyura muri iyo nzira baba bagamije kugera ku Birwa bya Canary byo muri Espagne.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu wa Senegal, Mouhamadou Makhtar Cisse, ubwo yasuraga ahabereye impanuka ku wa Mbere, yavuze ko Leta yumva impamvu urubyiruko rwifuza kujya gushaka ubuzima bwiza mu mahanga, ariko ko gupfira mu nyanja bidakwiye kuba igisubizo.
Yavuze ko abantu bafasha abimukira gukora izo ngendo ziteje akaga ari abacuruza abantu mu bucakara bwo muri iki gihe, ashimangira ko bagomba gukurikiranwa bagafatwa.
Minisitiri yasabye ko hakorwa ubukangurambaga bwo gukumira urubyiruko gushukwa n’ibyiringiro bidafite ishingiro, anasaba ko Espagne yajya iha abimukira impushya zo gukora akazi mu gihe gito kugira ngo babone amahirwe yo kujya mu mahanga mu buryo bwemewe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira (IOM) ryatangaje ko kugeza ku wa 26 Ukwakira 2026, nibura abantu 454 bari bamaze gupfa binyuze mu nzira y’inyanja ya Atlantika muri uwo mwaka.
Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yihanganishije imiryango yabuze ababo, aniyemeza guhangana n’imiyoboro itegura ingendo z’akaga z’abimukira.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.