Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yashyizeho umukono ku ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2026, ayemeza akoresheje iteka rya Perezida, atanyuze mu Nteko Ishinga Amategeko. Iyi ntambwe ifatwa nk’ingenzi mu gufungura inzira yo kubona inkunga y’inguzanyo ya miliyari 2.2 z’amadolari ya Amerika itangwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Kane, mu gihe hari ukutumvikana hagati ya Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko, aho abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kwamagana ingamba Guverinoma yashyize mu ngengo y’imari.
Mu kwezi kwa Nzeri, IMF yagiranye na Senegal amasezerano y’ibanze ku rwego rw’abakozi b’impande zombi, agamije gutanga inkunga y’amafaranga azafasha icyo gihugu guhagarika izamuka ry’ibibazo by’imari ya Leta no guhangana n’umwenda ukomeje kwiyongera.
Icyakora, ayo masezerano ntarafata umwanzuro wa nyuma, kuko IMF ishimangira ko Senegal igomba kubanza kurangiza gushyira mu bikorwa ivugurura ry’ingengo y’imari bumvikanyeho kugira ngo iyo nkunga yemerwe burundu.
Imibare igaragaza ko umwenda wa Leta ya Senegal wageraga kuri 132% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu mpera za 2024, ibintu byateje impungenge ku bijyanye n’ubushobozi bw’icyo gihugu bwo gucunga neza ubukungu bwacyo.
Iki cyemezo cya Perezida gishobora gufasha Senegal gukomeza ibiganiro na IMF kugira ngo ibone iyo nkunga, ariko kutumvikana kwa politiki ku bijyanye no kuvugurura umwenda no kubungabunga ubusugire bw’ubukungu bw’igihugu bikomeje kuba imbogamizi.
Kuri Perezida Bassirou Diomaye Faye, ikibazo gihari ni ukugarura icyizere mu micungire y’imari ya Leta, ari na ko akomeza guhangana n’amacakubiri ya politiki agenda yiyongera imbere mu gihugu.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.