Sagal Abdi-Wali, wavukiye muri Somalia, yabaye umudepite mushya uhagarariye agace ka Holborn na St Pancras mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, nyuma yo kurahira ku wa Mbere. Uyu mugore w’imyaka 42 yatsinze amatora y’inzibacyuho yabaye mu cyumweru gishize, asimbura uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, wari uhagarariye ako gace ko hagati mu […]

Sagal Abdi-Wali, wavukiye muri Somalia, yabaye umudepite mushya uhagarariye agace ka Holborn na St Pancras mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, nyuma yo kurahira ku wa Mbere.

Uyu mugore w’imyaka 42 yatsinze amatora y’inzibacyuho yabaye mu cyumweru gishize, asimbura uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, wari uhagarariye ako gace ko hagati mu mujyi wa Londres.

Abdi-Wali yageze mu Bwongereza akiri umwana, ahunze igihugu cye. Yamaze igice kinini cy’ubuzima bwe mu gace ka Camden, i Londres, aho yakoranye n’imiryango y’ubugiraneza ndetse n’amashuri, mbere yo kuba umuyobozi w’inama njyanama y’ako gace.

Kandida ye yakurikiranywe cyane n’Abanyasomali baba mu Bwongereza ndetse n’abandi bakomoka muri Afurika muri rusange. Ibi bigaragaza urugendo rwe rwo kuva ku mwana w’impunzi akagera ku mwanya ukomeye mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Abdi-Wali yagize amajwi 45%, atsinda Zack Polanski, umuyobozi w’Ishyaka Green Party, wagize 33%.

Ishyaka Conservative ryabonye amajwi 7%, mu gihe Ishyaka Reform UK, rizwiho gushyigikira ingamba zikakaye ku bijyanye n’abimukira, ryabonye 6%.

Mu ijambo rye nyuma yo gutsinda amatora, Abdi-Wali yavuze ko yifuza guhangana n’ikibazo cy’abantu badafite aho kuba, ndetse no guteza imbere amahirwe ahabwa urubyiruko.

Andy Burnham, witezweho gusimbura Keir Starmer, yashimiye Abdi-Wali nyuma yo gutsinda amatora, avuga ko yiteguye gukorana na we.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.