Ibigo umunani by’Abanyarwanda bikora ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi byagaragaje ibisubizo bishobora gufasha gukemura ibibazo biri mu mashuri, birimo gukoresha ubwenge buhangano (AI), robotics, imbuga z’imyigire n’ibikoresho bifasha abanyeshuri kwiga bikanafasha abarimu kwigisha. Ibi byagarutsweho ku wa 2 Ukwakira 2026 i Kigali, mu nama yahuje abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga ry’uburezi. Yateguwe na Rwanda ICT Chamber ku bufatanye na Mastercard Foundation, binyuze muri gahunda ya Mastercard Foundation EdTech Fellowship. Iyi nama yari igamije kureba uko ikoranabuhanga ryakemura ibibazo
Ibigo umunani by’Abanyarwanda bikora ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi byagaragaje ibisubizo bishobora gufasha gukemura ibibazo biri mu mashuri, birimo gukoresha ubwenge buhangano (AI), robotics, imbuga z’imyigire n’ibikoresho bifasha abanyeshuri kwiga bikanafasha abarimu kwigisha. Ibi byagarutsweho ku wa 2 Ukwakira 2026 i Kigali, mu nama yahuje abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga ry’uburezi. Yateguwe na Rwanda ICT Chamber ku bufatanye na Mastercard Foundation, binyuze muri gahunda ya Mastercard Foundation EdTech Fellowship. Iyi nama yari igamije kureba uko ikoranabuhanga ryakemura ibibazo bigaragara biri mu burezi, aho kurishyira mu mashuri gusa ridakoreshwa nabo rigenewe. Abayobozi b’uburezi basabwe gufasha ibi bigo kumenya ibibazo abanyeshuri n’abarimu bahura na byo, kugira ngo ibisubizo bikorwe bijyanye n’ibikenewe koko. Muri gahunda ya EdTech Fellowship harimo ibigo umunani: Berulo Foundation, Brain Ink Ltd, Competence by Jobra, Creativity Lab Limited, NyerekaTech, Soma Foundation Rwanda, Zora Robotics na EdTech Solutions Ltd. Buri kigo gifite uko gikora bitandukany ni ikindi. Brain Ink ikoresha AI mu gufasha abarimu mu gukosora no gusuzuma abanyeshuri. Soma Foundation Rwanda yo ifite SOMABOX igamije gutanga ibikoresho by’imyigire ahantu hashobora kuba hari ikibazo cya internet cyangwa amashanyarazi. NyerekaTech ikoresha Nedu App mu guteza imbere amasomo ya STEM na robotics, mu gihe Zora Robotics ikora ku ikoranabuhanga rya robotics rigamije gutuma imyigire irushaho gukorwa mu buryo bw’imikoranire. Berulo Foundation yo ikora uburyo bwo gukurikirana ubwitabire bw'abanyeshuri no gufasha kumenya abanyeshuri bashobora kuba bafite ibyago byo kuva mu ishuri. Abateguye iyi gahunda bagaragaje ko intego atari ukubona ikoranabuhanga mu mashuri gusa, ahubwo ari ukureba niba rifasha kuzamura imyigire no gukemura ibibazo abanyeshuri n’abarimu bahura na byo. Dieudonné Dusabimana, Program Manager muri Mastercard Foundation EdTech, yavuze ko hari igihe abakora ikoranabuhanga bakora ibisubizo batekereza ko bikenewe, ariko nyuma bakabigeza ku babikoresha bagasanga hari ibyo bakeneye bitarimo cyangwa barashyizemo ibidakenewe,bakaba bakeneye ko habaho ubufatanye n'abarimu ndetse n'abanyeshuri kugirango bakore ibizagira umu Maro. Mastercard Foundation EdTech Fellowship mu Rwanda ishyirwa mu bikorwa na Rwanda ICT Chamber, ku bufatanye na Mastercard Foundation. Gahunda igamije gufasha ibigo bikora ikoranabuhanga mu burezi kwagura ibisubizo byabyo no kubigeza ku banyeshuri benshi. Iyi gahunda igaragaza ko ikoranabuhanga rishobora kuba igikoresho gifasha gukemura ibibazo by’imyigire, ariko ko gutsinda kwabyo bizaterwa n’uko ibisubizo bihuzwa n’ibikenewe mu mashuri. Ikoranabuhanga rishobora gufasha umwarimu mu mirimo imwe n’imwe, gufasha umunyeshuri kubona ibikoresho byo kwigiraho no gutuma amasomo amwe akorwa mu buryo bufatika. Ariko abashinzwe iyi gahunda bashimangira ko hakenewe ubufatanye hagati y’abakora ikoranabuhanga, amashuri, abarimu n’abayobozi b’uburezi kugira ngo ibisubizo bigire akamaro nyako. Iyi nama yabereye i Kigali ku wa 2 Ukwakira igaragaza icyerekezo cyo gukoresha ikoranabuhanga nk’igikoresho cyo gukemura ibibazo by’uburezi, aho kurifata nk’intego yonyine. Ikibazo gikomeye kizaba ukureba niba ibi bisubizo bishobora kugera no ku mashuri afite ibikoresho bike, internet n’amashanyarazi bidahagije, kugira ngo inyungu z’ikoranabuhanga zitagera ku banyeshuri bake gusa.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.