Abakozi ba Leta mu Rwanda bazajya basabwa kwishyura ibihombo bateje inzego bakorera, mu gihe bigaragaye ko byatewe n'ibikorwa bakoze cyangwa ibyo bananiwe gukora mu nshingano zabo. Ibi biri mu ngingo zikubiye mu Iteka rya Minisitiri Nº 010/26/10/TC ryo ku wa 29 Ukwakira 2026 ryerekeye uburyo bw'imicungire y'imari n'umutungo bya Leta, ryasohotse mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 30 Ukwakira 2026.
Ingingo ya 84 y'iri teka iteganya ko igihombo cyangwa ibyangijwe ku mutungo w'urwego rwa Leta kubera igikorwa cyakozwe n'umukozi cyangwa icyo yanze gukora byishyurwa n'uwo mukozi. Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari n'umutungo bya Leta mu rwego bireba agomba kumumenyesha mu nyandiko amafaranga asabwa kwishyura.
Iri teka riteganya ko umukozi agomba kwishyura ayo mafaranga mu gihe kitarenze iminsi 30, cyangwa akayishyura mu byiciro byumvikanyweho. Iyo atubahirije ibyo yasabwe, ikibazo gishyikirizwa urwego rw'ubutabera rubifitiye ububasha.
Icyakora, amategeko ateganya ko hari ibihombo bishobora gusibwa mu bitabo by'ibaruramari. Ibyo birimo ibihombo byatewe n'impamvu zitashoboraga kwirindwa, iyo byemejwe n'abayobozi babifitiye ububasha. Hari kandi ibihombo byatewe n'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi cyangwa kudakora ibitegetswe n'amategeko, bishobora gusibwa nyuma y'iperereza ryimbitse rigaragaje ko bidashobora kugaruzwa.
Ingingo ya 85 y'iri teka ishimangira inshingano z'abakozi ba Leta mu gutanga amakuru ku gihombo cy'amafaranga cyangwa umutungo bya Leta. Umukozi wese umenye cyangwa ukeka ko habaye igihombo agomba kubimenyesha bidatinze umuyobozi umukuriye mu kazi, agaha kopi umukozi ushinzwe imicungire y'umutungo n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari n'umutungo bya Leta.
Iri teka riteganya kandi ko ibihombo byose by'amafaranga cyangwa umutungo bya Leta bigomba gukorwaho iperereza ryuzuye, abakozi b'urwego bireba bagafatanya mu gutanga amakuru akenewe. Iperereza ry'ibanze rikorerwa mu rwego rugamije kureba niba hari ishingiro ry'ikirego cyerekeye icyaha kigomba gushyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha.
Uretse inshingano zo kugaruza umutungo wa Leta, amategeko agenga imyitwarire y'abakozi ba Leta ateganya ibihano ku bakora amakosa akomeye. Iteka rya Perezida Nº 21/2021 rigena imyitwarire y'abakozi ba Leta, mu ngingo ya 30, rivuga ko umukozi wa Leta unyereza cyangwa ucunga nabi amafaranga ya Leta, wakira cyangwa utanga ruswa, ukora uburiganya cyangwa ubujura, aba akoze ikosa rikomeye rishobora guhanishwa kwirukanwa mu kazi.
Ingingo ya 43 y'iri teka iteganya ko dosiye y'umukozi wirukanywe mu kazi ka Leta ishyikirizwa Minisiteri ifite abakozi ba Leta mu nshingano, kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw'abantu batemerewe kongera guhabwa cyangwa gushyirirwaho umwanya mu kazi ka Leta. Uru rutonde ruzwi nka Blacklist. Ibi bisobanuye ko umukozi wirukanywe kubera amakosa akomeye ashobora no kubuzwa kongera guhabwa akazi mu nzego za Leta, hakurikijwe amategeko abigenga.
Ku bijyanye n'ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe akazi ka Leta, Itegeko Nº 017/2020 ryo ku wa 7 Ukwakira 2020 rigenga abakozi ba Leta, mu ngingo ya 9, riteganya ko usaba akazi ka Leta agomba kuba ari Umunyarwanda, yujuje ibisabwa ku mwanya asaba, afite nibura imyaka 18, kandi atarakatiwe burundu igifungo cy'amezi atandatu cyangwa arenga.
Riteganya kandi ko agomba kuba atarigeze yirukanwa mu kazi ka Leta atarabona uburenganzira bwo gusubizwa mu kazi, atari ku rutonde rw'ababujijwe guhabwa akazi ka Leta, ndetse atarakatiwe burundu ibyaha bya Jenoside, ingengabitekerezo yayo n'ibindi byaha bifitanye isano na yo.
Ibi bisabwa ntabwo byose ari bishya, kuko byari bisanzwe mu Itegeko Nº 017/2020. Itegeko Nº 017/2026 ryo ku wa 23 Mata 2026 rivugurura iryo tegeko ryahinduye ingingo ya 3 n'iya 4, aho kuba ingingo ya 9.
Ku bijyanye no kuryozwa umutungo bwite w'umukozi, amategeko ateganya ko ikibazo gishobora gushyikirizwa inkiko igihe habaye kutishyura cyangwa umuntu ahakana uruhare rwe mu gihombo. Icyakora, Iteka rya Minisitiri Nº 010/26/10/TC ntirivuga ko Leta ihita ifatira inzu, imodoka cyangwa indi mitungo bwite y'umukozi mu buryo bwikora.
Izi ngingo zigaragaza uburyo amategeko y'u Rwanda ashimangira kubazwa inshingano mu micungire y'imari n'umutungo bya Leta, kurinda umutungo rusange no guhana abakozi bagaragaweho n'amakosa akomeye.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.