Ikipe ya RSSB Tigers izahagararira Afurika muri FIBA Intercontinental Cup 2026, nyuma yo gutwara BAL 2026, yashyizwe mu itsinda rimwe na Rytas Vilnius yo muri Lithuania na Shanghai Sharks yo mu Bushinwa. Iri rushanwa rizabera mu Bushinwa kuva ku wa 22 kugeza ku wa 27 Nzeri 2026, aho RSSB Tigers izatangira ikina na Rytas Vilnius ku wa 22 Nzeri. RSSB Tigers yabonye itike yo gukina iri rushanwa nyuma yo kwegukana BAL 2026 yabereye i Kigali, bikaba byarayigize ikipe ya mbere yo mu Rwanda itwaye iri rushanwa rikomeye rya Basketball Africa League. Itsinda B ririmo Beijing Royal Fighters yo mu Bus
Ikipe ya RSSB Tigers izahagararira Afurika muri FIBA Intercontinental Cup 2026, nyuma yo gutwara BAL 2026, yashyizwe mu itsinda rimwe na Rytas Vilnius yo muri Lithuania na Shanghai Sharks yo mu Bushinwa. Iri rushanwa rizabera mu Bushinwa kuva ku wa 22 kugeza ku wa 27 Nzeri 2026, aho RSSB Tigers izatangira ikina na Rytas Vilnius ku wa 22 Nzeri. RSSB Tigers yabonye itike yo gukina iri rushanwa nyuma yo kwegukana BAL 2026 yabereye i Kigali, bikaba byarayigize ikipe ya mbere yo mu Rwanda itwaye iri rushanwa rikomeye rya Basketball Africa League. Itsinda B ririmo Beijing Royal Fighters yo mu Bushinwa, Boca Juniors yo muri Argentina na NBA G League United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azagera muri ½ cy’irangiza. RSSB Tigers irasabwa kwitwara neza kugira ngo ikomeze amateka yayo mashya ku rwego mpuzamahanga.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.