Umuhanzikazi w'icyamamare ku isi Rihanna yongeye kuvugisha benshi nyuma y'igikorwa cy'urukundo n'ubumuntu yakoreye umwe mu bafana be urimo guhangana n'indwara ya kanseri. Byabaye mu gihe yari ari gufata amashusho ya gahunda ya Jason Lee Unlocked, aho yahuye n'uyu mugore wari wasabye gufatana na we ifoto. Mbere yo gufata iyo foto, uwo mufana yabwiye Rihanna ko yumvaga afite ipfunwe ryo kuba yaratakaje umusatsi kubera imiti ya kanseri, ndetse ko byatumaga atiyumva neza igihe yabaga ari mu bantu. Rihanna yahise amwihanganisha amubwira amagambo yuje urukundo n'icyizere. Yamusobanuriye ko adakwiy
Umuhanzikazi w'icyamamare ku isi Rihanna yongeye kuvugisha benshi nyuma y'igikorwa cy'urukundo n'ubumuntu yakoreye umwe mu bafana be urimo guhangana n'indwara ya kanseri. Byabaye mu gihe yari ari gufata amashusho ya gahunda ya Jason Lee Unlocked, aho yahuye n'uyu mugore wari wasabye gufatana na we ifoto. Mbere yo gufata iyo foto, uwo mufana yabwiye Rihanna ko yumvaga afite ipfunwe ryo kuba yaratakaje umusatsi kubera imiti ya kanseri, ndetse ko byatumaga atiyumva neza igihe yabaga ari mu bantu. Rihanna yahise amwihanganisha amubwira amagambo yuje urukundo n'icyizere. Yamusobanuriye ko adakwiye kumva ko uburwayi bumugabanyiriza agaciro, ahubwo ko akwiye kwiyizera no gukomeza kwiyumva neza uko ari. Amagambo ye yahise akora ku mutima w'uwo mufana ndetse n'abari aho. Amashusho y'icyo kiganiro yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bashimye uburyo Rihanna yakoresheje amagambo yoroshye ariko afite imbaraga zo guhumuriza umuntu uri mu bihe bikomeye. Hari abavuze ko rimwe na rimwe amagambo meza ashobora guhindura ubuzima bw'umuntu kurusha impano zihenze. Rihanna asanzwe azwiho ibikorwa byinshi by'ubugiraneza no gufasha abatishoboye binyuze mu muryango we wa Clara Lionel Foundation. Iki gikorwa cyongeye kwerekana ko uretse kuba umwe mu bahanzi bakomeye ku isi, anashyira imbere ubumuntu no kwita ku bandi, ibintu byatumye benshi barushaho kumukunda no kumwubaha.







Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.