Umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wongeye kugaragara mu ihangana rishingiye ku matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), aho URwanda rushyigikiye Louise Mushikiwabo,naho RDC ikaba ishyize imbere Juliana Amato Lumumba. Mbese buri gihugu gishyigikiye umukandida wacyo. RDC yatangaje ko ishobora kuva muri uyu muryango mu gihe Louise Mushikiwabo, uhagarariye u Rwanda, yakongera gutorerwa kuwuyobora Manda ya gatatu.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje mu nkuru yasohotse ku wa 5 Ugushyingo 2026, ikavugururwa ku wa 6 Ugushyingo, RDC yagaragaje ko ishobora kuva muri OIF mu gihe Mushikiwabo yatsinda amatora y’uyu mwanya. Iyi myitwarire ije mu gihe ibihugu byombi bikomeje kutumvikana ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Amakuru yatangajwe na Jeune Afrique ku wa 6 Ugushyingo 2026, agaragaza ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yaba yaragejeje iki gitekerezo kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, ubwo bahuriraga i Kinshasa ku wa 2 Ukwakira 2026. Icyakora, kugeza ubu nta tangazo ryemewe rivuga ko RDC yafashe icyemezo cya nyuma cyo kuva muri uyu muryango.

Impamvu y’iri hangana ifitanye isano n’umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kigali na Kinshasa, cyane cyane ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rushyigikiye Louise Mushikiwabo kugira ngo akomeze kuyobora OIF muri manda ya gatatu. Mushikiwabo yabaye Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango mu 2018, yongera gutorerwa kuyobora muri 2022. Abamushyigikiye bagaragaza ivugurura yakoze muri uyu muryango n’ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko, ikoranabuhanga n’akazi.

RDC yo yashyize imbere Juliana Amato Lumumba, wahoze ari Minisitiri w’Umuco n’Ubuhanzi muri icyo gihugu, akaba n’umukobwa wa Patrice Emery Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo. Kinshasa irashaka ko ahabwa amahirwe yo kuyobora uyu muryango, aho kugirango Mushikiwabo yongere gutorerwa indi manda cyane ko ngo bari mu bihugu bifite abaturage beshi bakoresha igifaransa.

Iri rushanwa ntirigarukira gusa ku bakandida b’ibihugu byombi, kuko hari n’abandi babiri barimo Coumba Bâ wo muri Mauritania na Dacian Cioloș wo muri Romania.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize OIF bazahurira i Phnom Penh muri Cambodia, ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo 2026, aho bazatoraUmunyamabanga Mukuru uzayobora uyu muryango mu myaka ine iri imbere. Amatora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo.

Iyi ntambara ya dipolomasi iragaragaza uburyo umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC watangiye no kugaragara mu marushanwa y’ubuyobozi bw’imiryango mpuzamahanga, aho umwanzuro uzafatirwa muri Cambodia utegerejweho kugira uruhare mu kugena icyerekezo cy’imibanire y’ibihugu byombi muri OIF.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.