Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB , rwatangaje ko amasezerano ya Visit Rwanda na Aston Villa adakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwavuye ku rwego rwo hejuru mu kwamamaza igihugu, ahubwo ko ari amahirwe yo kwagura umubano n’ubufatanye mpuzamahanga. Ibi byatangajwe na Mutangana Eugène , Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 11 Kanama 2026, cyibanze kuri gahunda yo Kwita Izina abana b’ingagi. Mutangana yavuze ko ubufatanye u Rwanda rwagiranye na Arsenal FC bwagize uruhare mu kongera umubare w’abasura u R

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko amasezerano ya Visit Rwanda na Aston Villa adakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwavuye ku rwego rwo hejuru mu kwamamaza igihugu, ahubwo ko ari amahirwe yo kwagura umubano n’ubufatanye mpuzamahanga.

Ibi byatangajwe na Mutangana Eugène, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 11 Kanama 2026, cyibanze kuri gahunda yo Kwita Izina abana b’ingagi.

Mutangana yavuze ko ubufatanye u Rwanda rwagiranye na Arsenal FC bwagize uruhare mu kongera umubare w’abasura u Rwanda no kuzamura amafaranga igihugu cyinjiza mu bukerarugendo.

Yatanze urugero rw’uko mu 2025 ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 685 z’amadolari, avuye kuri miliyoni 647 z’amadolari mu 2024. Muri uwo mwaka kandi, u Rwanda rwakiriye abashyitsi bagera kuri miliyoni 1.49.

Yavuze ko nubwo hari izindi gahunda zigira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, ubufatanye na Arsenal bwagize uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda no kongera inyungu ziva mu bukerarugendo.

Ku wa 14 Nyakanga 2026, Visit Rwanda yatangiye ubufatanye na Aston Villa, aho yabaye Principal Partner, Official Tourism Partner ndetse na Official Coffee Provider w’iyi kipe.

Muri ayo masezerano, ikirango cya Visit Rwanda kizagaragara ku myambaro y’amakipe ya Aston Villa y’abagabo, abagore ndetse n’abakiri bato, hamwe n’ahandi mu bikorwa by’ikipe.

Mutangana yavuze ko kuba u Rwanda rwaragiranye amasezerano na Aston Villa bidakwiye gufatwa nk’intambwe yo gusubira inyuma.

“Kuba twaragiranye amasezerano na Aston Villa ntabwo bivuze ko twavuye hejuru tukamanuka. Mu Kinyarwanda baravuga ngo nta mukiliya muto.”

Yongeyeho ko RDB yifuza gukomeza kwagura umubano n’ubufatanye, kandi ko yizeye ko amasezerano na Aston Villa azatanga umusaruro mu guteza imbere u Rwanda.

Ubufatanye bwa Visit Rwanda na Aston Villa ntibuzibanda gusa ku bukerarugendo. Buzanibanda ku kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu heza ho gushora imari, kwakirira inama mpuzamahanga, ibikorwa by’imikino n’ibindi bikorwa bikomeye.

Impande zombi kandi zizakorana mu guteza imbere umupira w’amaguru, amahugurwa y’abatoza, ibikorwa by’ubugiraneza, imiyoborere ndetse no guteza imbere ubumenyi n’imyuga.

Ikirango cya Visit Rwanda kizabona umwanya munini wo kumenyekana binyuze mu mikino ya Aston Villa muri Premier League, amarushanwa y’u Burayi ndetse n’ibindi bikorwa by’iyi kipe.

Aston Villa ni imwe mu makipe akomeye kandi afite amateka maremare mu Bwongereza. Yegukanye European Cup mu 1982, ndetse mu 2026 yegukana UEFA Europa League.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.