Rayon Sports Women FC ishobora kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya CAF Women’s Champions League, mu gihe u Rwanda rwaba ari rwo rwakiriye iri rushanwa riteganyijwe mu Gushyingo 2026. Iyo igihugu cyakiriye imikino ya nyuma y’iri rushanwa, ikipe y’abagore ihagarariye icyo gihugu ihabwa umwanya wo kuyitabira. Ibi bishobora guha Rayon Sports WFC amahirwe yo gukina iri rushanwa, nubwo yasezerewe mu mikino ya CECAFA yari igamije gushaka amakipe azahagararira akarere. Kugeza ubu, amakuru avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bishobora kwakira imikino ya nyuma ya CAF Women’s Champions League. Nib

Rayon Sports Women FC ishobora kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya CAF Women’s Champions League, mu gihe u Rwanda rwaba ari rwo rwakiriye iri rushanwa riteganyijwe mu Gushyingo 2026. Iyo igihugu cyakiriye imikino ya nyuma y’iri rushanwa, ikipe y’abagore ihagarariye icyo gihugu ihabwa umwanya wo kuyitabira. Ibi bishobora guha Rayon Sports WFC amahirwe yo gukina iri rushanwa, nubwo yasezerewe mu mikino ya CECAFA yari igamije gushaka amakipe azahagararira akarere. Kugeza ubu, amakuru avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bishobora kwakira imikino ya nyuma ya CAF Women’s Champions League. Niba u Rwanda rwemejwe nk’ahazabera iyo mikino, Rayon Sports WFC ni yo yaba ikipe ihagarariye igihugu.

rayon sports WFC nubwo yasezerewe ariko iracyafite amahirwe

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.