Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gushaka ubutaka bwo kubakaho ikigo cy’imyitozo (Training Centre), mu rwego rwo kugira ibikorwaremezo byayo bwite no gukemura ikibazo cy’aho ikipe ikorera. Visi Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko ubu ikipe iri gushaka ahantu hakwiriye hagati ya Kamonyi na Bugesera, kugira ngo haboneke ubutaka bwakubakwaho Training Centre. Yavuze ko uyu mushinga uri mu bikorwa by’ingenzi Rayon Sports ishaka gushyira mu bikorwa, aho hazaba ibibuga byo gukoreraho imyitozo ndetse n’ibindi bikorwaremezo byafasha ikipe mu mikorere yayo. Rayon Sports kandi iri gushaka igisubizo ku
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gushaka ubutaka bwo kubakaho ikigo cy’imyitozo (Training Centre), mu rwego rwo kugira ibikorwaremezo byayo bwite no gukemura ikibazo cy’aho ikipe ikorera. Visi Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko ubu ikipe iri gushaka ahantu hakwiriye hagati ya Kamonyi na Bugesera, kugira ngo haboneke ubutaka bwakubakwaho Training Centre. Yavuze ko uyu mushinga uri mu bikorwa by’ingenzi Rayon Sports ishaka gushyira mu bikorwa, aho hazaba ibibuga byo gukoreraho imyitozo ndetse n’ibindi bikorwaremezo byafasha ikipe mu mikorere yayo. Rayon Sports kandi iri gushaka igisubizo ku kibazo cy’aho ibiro byayo bikorera, mu rwego rwo kugira ahantu hahoraho ikipe yakoreramo ibikorwa byayo.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.