Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ingamba nshya zigamije guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma y’iyicwa ry’abagore benshi ryateje impungenge n’umujinya mu gihugu. Nibura abagore 11 bishwe mu gace ka Ekurhuleni, mu burasirazuba bw’umujyi wa Johannesburg, kuva hagati muri Nyakanga. Kuboneka kw’imibiri yabo byongeye gutuma abantu bahangayikishwa n’ikibazo gikomeye cy’ihohoterwa rikorerwa abagore muri Afurika y’Epfo. Umubiri w’uwari uwa 11 wabonetse ku Cyumweru. Aka gace gakomeje kuba maso mu gihe inzego z’umutekano zikora iperereza kugira ngo hamenyekane niba
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ingamba nshya zigamije guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma y’iyicwa ry’abagore benshi ryateje impungenge n’umujinya mu gihugu. Nibura abagore 11 bishwe mu gace ka Ekurhuleni, mu burasirazuba bw’umujyi wa Johannesburg, kuva hagati muri Nyakanga. Kuboneka kw’imibiri yabo byongeye gutuma abantu bahangayikishwa n’ikibazo gikomeye cy’ihohoterwa rikorerwa abagore muri Afurika y’Epfo. Umubiri w’uwari uwa 11 wabonetse ku Cyumweru. Aka gace gakomeje kuba maso mu gihe inzego z’umutekano zikora iperereza kugira ngo hamenyekane niba izi manza zaba zifitanye isano n’umuntu umwe cyangwa abantu benshi. Mu ngamba yatangaje, Ramaphosa yavuze ko hazakorwa igenzura ry’umutekano w’abagore mu gihugu hose, rikaba rigomba kurangira mu minsi 60. Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bazasabwa kumenya ahantu hashobora kuba hateje ibyago, harimo: ahari amatara yo ku mihanda ataka; inyubako zatawe; pariki n’ahandi hantu hatagira umutekano uhagije. Ramaphosa kandi yasabye ko inzego za polisi n’Ubushinjacyaha bw’Igihugu zisubiramo mu minsi 90 imanza zitararangizwa zijyanye n’ubwicanyi, gushaka kwica, gufata ku ngufu n’ibindi byaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Perezida yavuze ko hashyizweho itsinda ry’inzego zitandukanye ku rwego rw’igihugu rishinzwe gukurikirana ubwicanyi bwakorewe abagore i Ekurhuleni. Kugeza ubu, abantu bane bafunzwe mu rwego rw’iperereza. Ramaphosa yavuze ko abantu bafite impungenge ko kuba imibiri y’abagore yaragiye iboneka ahantu hegeranye bishobora kuba byerekana ko hari umuntu umwe ubyihishe inyuma. Gusa yavuze ko kugeza ubu polisi itarabona ibimenyetso bihagije byemeza ko ubwicanyi bwose bwakozwe n’umuntu umwe. Ramaphosa yemeye ko nubwo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryari ryaratangajwe nk’ikibazo cy’igihugu umwaka ushize, ingamba zari zarafashwe zitari zihagije. Yagize ati: “Tugomba kwemera ukuri kudashimishije. Ibyo twakoze ntibyari bihagije. Tugomba gukora byinshi kurushaho.” Imibare yemewe y’ibyaha muri Afurika y’Epfo igaragaza ko abantu 5,427 bishwe hagati ya Mata na Nyakanga. Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe uburinganire bw’abagore n’abagabo, UN Women, kivuga ko Afurika y’Epfo iri mu bihugu bifite umubare munini w’abagore bishwe bazira igitsina (femicide) ku rwego rw’isi. Nubwo hari impungenge ko izi nyirabayazana z’ubwicanyi zishobora kuba zihuriye ku muntu umwe, abashinzwe iperereza ntibarabyemeza; kugeza ubu imanza ziracyakurikiranwa ukwazo. Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.