Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, ku wa Kabiri yabwiye mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, ko ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bishobora gukemura ibibazo byabyo bitabaye ngombwa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibigiramo uruhare.
Pezeshkian yagize ati: “Nizera ko dushoboye gukemura ibibazo byacu byo mu karere tutagombye kwishingikiriza kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro i Moscow, ku ruhande rw’inama ihuza ibihugu byohereza gaze mu mahanga, izwi nka Gas Exporting Countries Forum.
Pezeshkian yavuze ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bukomeje kwaguka no gutera imbere uko iminsi ishira.
Yagize ati: “Ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri aka karere birimo kudufasha kurushaho kwerekeza ku bufatanye burimo ibihugu byinshi, no gukomeza ubufatanye hagati yacu n’ibindi bihugu byafatiwe ibihano by’uruhande rumwe na Amerika.”
Ku ruhande rwe, Perezida Vladimir Putin yavuze ko yaganiriye na Pezeshkian ku ntambara iri mu karere, agaragaza icyizere ko ibintu bishobora kuzahinduka bikamera neza.
Putin yagize ati: “Twari twabanje kuganira turi twenyine ku miterere y’ibibera muri aka karere, ibintu bidashidikanywaho ko bidashobora kubura kudutera impungenge.”
Yakomeje agira ati: “Turi ibihugu bituranye, dufite inyungu nyinshi duhuriyeho kandi turimo gukora kugira ngo tuzishyire mu bikorwa zose. Twizeye ko ibintu bizagenda neza.”
Pezeshkian yavuze ko yizeye ko impande zombi zifite ubushake bwo kwagura ubufatanye mu bya siyansi, inganda, umuco, umutekano ndetse n’ibikorwa bya gisirikare.
U Burusiya bukomeje gushaka uburyo bwo kuba umuhuza mu biganiro bigamije guhagarika intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, yatangiye ku wa 28 Gashyantare, ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabaga ibitero kuri Iran.
Ibiganiro hagati ya Washington na Tehran bigamije guhagarika iyo ntambara bimaze amezi bihagaze, mu gihe Amerika na Israel bikomeje kugaragaza ko bishobora kongera kugaba ibitero kuri Iran.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.